Ibinyabiziga bya Federasiyo ya Volleyball byashyiriweho na Police impapuro zibifata kubera ideni

Polisi y’u Rwanda yasohoye impapuro zisaba sitasiyo zose zo mu Gihugu gushakisha no gufata ibinyabiziga byanditse kuri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) iherutse gutsindwa mu rubanza yishyuzwamo arenga miliyoni 25Frw na sosiyete yitwa Masha Inc. Ltd.

Impapuro zasohowe na Polisi y’Igihugu ku wa 21 Nyakanga 2022, zisaba sitasiyo za Polisi mu Gihugu hose n’ishami rishinzwe umutekano mu muhanda gushakisha no gufata ibinyabiziga 10 byanditse kuri FRVB.

Inyandiko ifite agaciro k’amezi atatu IGIHE ifitiye kopi isaba Polisi mu gihugu hose gushakisha no gufata imodoka na moto zifite ibirango bya;RAD5805,RAA345H,RA524A,RA106E, RA510A,RA681A,RA525A, RA515A,RA504A na RA517A zose zanditse kuri FRVB.

Izi modoka na moto zitangiye gushakishwa nyuma y’uko FRVB inaniwe kumvikana na sosiyete yitwa Masha Inc Ltd iherutse kuyitsinda mu rubanza iyishyuzamo arenga miliyoni 26 Frw.

Ni nyuma y’imanza ndende iyi Federasiyo yagiranye na Masha Inc. Ltd zikaza kwanzurwa n’umukemurampaka Me Jean Bosco Rusanganwa washyizweho n’Urukiko rw’Ubucuruzi nk’uko byari binateganyijwe mu masezerano Masha Inc. Ltd yagiranye na FRVB.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *