Kuri uyu wa 3 tariki 8 Kanama 2021 Inama y’abaminisitiri yateranye aho yarebaga ingamba zo kwirinda Covid 19 zari ziheruka uko zashyizwe mu bikorwa ndetse no gufata imyanzuro mishya.
Yaherukaga guterana ku wa 30 Nyakanga 2021, aho yafatiwemo icyemezo cyo gukura muri Guma mu rugo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani twari dufite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru.
Inama yasuzumye imyanzuro mishya ndetse iyari yashyizweho imwe n’imwe iroroshywa aho imodoka zitwara abagenzi zizajya zitwara 70% byubushobozi bw’abantu szisanzwe zitwra,ndetse resitora nazo zizajya zakira 30% by’ubushobozi zisanzwe zakira.