Usengimana Faustin yabonye ikipe yo hanze y’u Rwanda

Myugariro wakiniraga Police FC, Usengimana Faustin wakiniraga ikipe ya Police FC, yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq ya Al – Qasim SC agomba gukinira mu gihe cy’imyaka 2.

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwurigarizi wari usoje amasezerano ye y’imyaka 2 muri Police FC, yahisemo kujya guhahira mu Barabu nubwo mu Rwanda hari andi makipe yamwifuzaga arimo na Police FC yashakaga kumwongerera amasezerano.

Al Qasim SC ikaba yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu Rwanda yakiniye Rayon Sports, APR FC na Police FC ni mu gihe hanze yarwo yakiniye amakipe arimo Khaitan SC yo muri Kuwait ndetse na Buildcon yo muri Zambia.

Usengimana Faustin yamaze gusinyira Al Qasim SC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *