Ukraine n’u Burusiya byasinyanye amasezerano yo kohereza ingano mu mahanga

Ukraine n’u Burusiya byashyize umukono ku masezerano azatuma Ukraine isubukura ibikorwa byo kohereza mu mahanga ibinyampeke binyujijwe mu Nyanja y’Umukara.

Aya masezerano azatuma amatoni y’ingano zari zarabuze inzira muri Ukraine kubera intambara zibasha kugeza ku masoko mu mahanga.

Kuba ingano zo muri Ukraine zitabashaga kuva mu gihugu uhereye igihe u Burusiya bwashoreje intambara ku wa 24 Gashyantare 2022, byatumye ababarirwa muri za miliyoni ku isi bugarizwa n’inzara.

Impande zombi zitabiriye isinywa ry’amasezerano Istanbul muri Turukiya ariko abazihagarariye ntibicaye ku meza amwe nk’uko BBC yabitangaje.

Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu ni we wari uhagarariye u Burusiya niwe wasinye bwa mbere akurikirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo wa Ukraine, Oleksandr Kubrakov.

Aya masezerano byasabye amezi abiri kugira ngo ashyirwe mu bikorwa biteganyijwe ko azamara umunsi 120, agakurikiranwa na Turukiya, Umuryango w’Abibumbye, u Burusiya na Ukraine aho buri rwego ruzaba ruhagarariwe. Azaba ashobora kuvugururwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranywaho.

Ifungwa ry’ibinyampeke muri Ukraine ryateje ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isi bitewe n’uko ibikomoka ku ngano nk’umugati n’amakaroni byahenze cyane kimwe n’amavuta yo guteka hamwe n’ifumbire mvaruganda.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye u Burusiya kugira icyo bukorwa byihutirwa kugira ngo burinde abatuye isi by’umwihariko abakennye kutazahazwa n’ibibazo by’umutekano muke n’imirire mibi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *