Denmark, Jonas Vingegaard Rasmussen yegukanye Tour de France 2022 bwa mbere mu mateka ye, ikipe ya Jumbo Visma akinira yiharira ibihembo, byerekana ubudahangarwa ifite mu bihe bya none.
Vingergaard w’imyaka 25 y’amavuko yatwaye iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose y’amagare ku isi, nyuma
yo gusoza uduce (Stages) twaryo 21 afite ibihe bito ku rutonde rusange, mu bakinnyi 135 babashije gukina uduce
twose.
Mu minsi 21 y’irushanwa rya Tour de France 2022 ryatangiriye muri Denmark, abasiganwa bakoze intera
y’ibilometero 3.353 aho Vingegaard wa mbere yakoresheje amasaha 79, iminota 33 n’amasegonda 20′ (79h 33′
20″).
Ku rutonde rusange, Vingegaard yakurikiwe na Tadej Pogacar ukinira ikipe ya UAE, aho we yakoresheje
amasaha 79 , iminota 36 n’amasegonda 03, mugihe umwanya wa gatatu wafashwe na Geraint Thomas
wakoresheje (79h 40′ 42″).
Pogacar wegukanye Tour de France ebyiri ziheruka, muri uyu mwaka yizweho bihagije n’abagize ikipe ya Jumbo
Visma bakoraga uko bashobora kose bakamunaniza, kandi bagafasha Vingegaard kugumana ibihe byiza.
Jumbo Visma ihagaze neza muri ibi bihe yikubiye ibihembo byinshi muri iri rushanwa, kuko uretse kuba
Vingegaard yarahize abandi ku rutonde rusange yanahembwe nk’uwazamutse neza kurusha abandi, mugihe
mugenzi we Wout Van Aert yatwaye ibihembo by’uwagize amanota menshi mu kunyaruka no mu guhangana
cyane.
Igihembo cy’umukinnyi umwe (Maillot) cyasagutse ku ikipe ya Jumbo Visma, ni umwenda w’umweru uhabwa
umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi, ahahembwe Tadej Pogacar, Umunya-Slovenia w’imyaka 23
y’amavuko.
Muri iri rushanwa ryatangiye kuya 1 Nyakanga 2022 rigasozwa kuri iki Cyumweru, Jumbo Visma niyo kipe
yaritwayemo uduce twinshi aho abakinnyi bayo bakusanyije 6 mu gihe ikipe yagize ibihe bitoya hateranijwe
iby’abakinnyi bayo bose ku rutonde rusange ari INEOS Grenadiers.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu