Iburasirazuba: Ba gitifu b’utugari bose bagiye guhabwa moto

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose two mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye guhabwa moto mu rwego rwo kubafasha gukora akazi kabo neza no kurushaho kwegera abaturage ngo babahe serivisi.

Uyu ni umwe mu mwanzuro wemejwe mu nama yo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022 ubwo hasozaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni umwiherero witabiriwe n’abakozi b’Intara, abagize Komite Nyobozi z’Uturere, abayobozi b’inama Njyanama, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere ndetse n’abashinzwe igenamigambi.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo ni uko hashingiye ku Karere ka Gatsibo kabashije kubonera moto abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, hasabwe ko n’utundi turere tubasha kubabonera moto ziborohereza mu ngendo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yabwiye IGIHE ko uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa kugira ngo izi moto zifashe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kwihutisha serivisi baha abaturage.

Ati “Tuzitezeho kubafasha kumenyekanisha ibikorwa, gukurikirana ibikorwa ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage. Mu gihe gito buri karere kazakurikirana uburyo izo moto bazihabwa neza kandi zikagirira umumaro umuturage mu guhabwa serivisi nziza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko nk’abayobozi b’uturere bamaze iminsi bashakisha aho amafaranga yava yaba aya moto ndetse n’ibindi biyigendaho.

Yavuze ko muri buri Karere bashyizeho ikipe iri kubitunganya neza ngo ku buryo bizagera mu Ukuboza mu Ntara hose abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose bafite moto bagendaho.

Akarere ka Gatsibo niko kabimburiye utundi aho buri munyamabanga Nshingwabikorwa wese w’Akagari ufite amasezerano ya Leta yahawe moto, akaba agenda ayishyura gahoro gahoro ku buryo nibura buri wese ayishyura mu myaka ine, bongerewe kandi amafaranga ibihumbi 50 Frw ku mishahara yabo abafasha kubona lisansi.

Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo utugari 505 tubarizwa mu mirenge 95 yo mu turere turindwi tugize iyi Ntara, biteganyijwe ko abazahabwa izi moto ari abafite amasezerano ya burundu kuko ari nabo babarwa nk’abakozi ba Leta.

Mu yindi myanzuro aba bayobozi bafashe harimo gutegura no gukora ubukangurambaga bwihariye ku bibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana n’ibindi bikorwa byose byo kurengera umwana, biyemeje kandi kwimakaza ihame ry’uburinganire muri gahunda zose zikorwa.

Biyemeje kandi gukwirakwiza rondereza mu rwego rwo kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti, buri Karere kiyemeje gushaka umukozi uzajya akurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, biyemeje kandi kwegera abaturage mu rwego rwo kubarinda kubasiragiza bakabakemurira ibibazo.

Akarere ka Gatsibo ni ko kabimburiye utundi muri gahunda yo guha abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari moto zibafasha mu kazi

src:IGIHE

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *