Ibintu byahinduye isura,U Burusiya bwakajije ibitero muri Donetsk

Ibitero bigabwa n’indege byabaye byinshi mu mijyi igenzurwa n’Ingabo za Ukraine ya Bakhmut, Kramatorsk, Chasiv Yar, Sloviansk na Kostyantynivka ndetse no mu duce tuhegereye.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Bakhmut, Major Pavlo Diachenko, yabwiye ibiro ntaramakuru Anadolu ko ibisasu byakomeje guterwa mu ijoro ryo ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere.

Yavuze ko ibitero byongereye umurego muri iyi minsi ishize, ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi ishize.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yasenya missile umunani n’ububiko bw’intwaro bw’ingabo za Ukraine, mu gace ka Mykolaiv.

Iyi Minisiteri yabitangaje nyuma y’uko Ukraine yari imaze gutangaza ko hari missile nyinshi zarashwe muri Mykolaiv no ku mujyi wo ku cyambu wa Odesa.

Gusa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yaje gutangaza amashusho y’inzu zarashwe mu gace ka Zatoka, agace kamwe ko mu mujyi wa Odesa.

Yakomeje ati “Nta kigo cya gisirikare, nta ngabo. Abaterabwoba b’u Burusiya bashakaga kurasa gusa. Ibi bagomba kubiryozwa.”

Uyu mujyi wo ku cyambu warashwe mu gihe u Burusiya, Ukraine na Turikiya byaherukaga gusinya amasezerano yo kwifashisha iki cyambu cya Odessa mu gosohora muri Ukraine ibinyampeke byinshi bikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *