Ikibazo cy’imirongo y’abagenzi mu mugi wa Kigali gikomeje kuba agaterera nzambe,abafite imodoka zatwara abagenzi basabwe ko nabo batwara abagenzi

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abafite imodoka zishobora kwifashishwa mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali kuzandikisha, nyuma y’ubuke bwazo bukomeje gutuma abagenzi batinda ku mirongo.

Eng. Deo Muvunyi Umuyobozi w’agateganyo wa RURA, yabigarutseho mu gihe abakoresha uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bakomeje kwinubira uburyo batinda ku mirongo.

Ubundi ibigo KBS, RFTC na Royal Express  nibyo bifite isoko ryo gutwara abagenzi mu bice byinshi mu mujyi wa Kigali,gusa bikomejwe kunengwa mu gutanga service mbi,aho Muvunyi yavuze ko ikibazo gihari ari imodoka nkeya ugereranyije n’abagenzi.

Yagize ati “Icyo twifuza ni ugukura umuturage ku murongo, umugenzi ntatindeho.”Eng Muvunyi yavuze ko abantu ku giti cyabo bafite imodoka zafasha mu gutwara abagenzi bashobora kuzishyira muri uyu murimo, mu kureba niba haboneka umubare ukwiye w’imodoka.

Yakomeje ati “Abagenda baboneka baragenda baza, uwo tubonye ushobora kubona imodoka zingahe, arazamo mu isoko, buriya wabimenya ugiye aho bandikirwa, ukareba ziriya modoka ko ari iz’umuntu umwe, rwose urasanga harimo abantu benshi. Ni ukuvuga ngo umuntu wese wabona bisi, ntabwo yabura ahantu akorera.”

“Rero ni urugamba twese turimo, tugomba kurwana, kugira ngo tumenye ngo twese dufite ikibazo cy’ubuke bw’imodoka kandi kirimo kirashakirwa umuti.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko abashaka kwinjira muri uyu mwuga asobanutse, ku buryo umuntu ufite ubushobozi yahatanira kujya mu gutwara abantu.

 Yakomeje ati “Ubusabe tumaze kwakira, hamaze kuza nk’imodoka nka 25 z’abantu ku giti cyabo. Iyaba twabonaga n’iz’ibigo, n’iz’abantu, ni ukuvuga ngo ahantu hose dushobora kuvana imodoka [turazikeneye].”

Gusa ngo abo bantu muri iki gihe bagomba gukorera muri bya bigo bitatu bifite uburenganzira bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bya Royal Express, KBS na RFTC.

Mu gihe bitabaye ibyo ngo abazana izi modoka bakore mu buryo bugenzurwa, aho gukemura ikibazo ngo byateza ikindi, kuko umuntu yajya ashyira mu muhanda imodoka, yagira indi gahunda akayijyana mu bindi, bityo ntibikemure ikibazo.

Eng Muvunyi yakomeje ati “Dukeneye imodoka mu mujyi wa Kigali. Uyifite nayizane turayihereza rwose imihanda kuko imihanda irahari.”

Ibigo birimo gutwara abantu muri iki gihe bigenda bihabwa amasezerano y’imyaka itatu.Gusa kubera ibihe bya COVID-19, ibigo bitwara abagenzi ntibibasha kongera imodoka mu muhanda nk’uko bikwiye.

Umujyi wa Kigali urizeza abaturage kongera imodoka za rusange n'inzira  nshya bidatinze - Kigali Today

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *