Umuhanzi Tayc uje guha abanyarwanda ibyishimo bya weekend yageze mu Rwanda (Amafoto)

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Julien Bouadjie uzwi nka Tayc , yageze i Kigali aho afite igitaramo gikomeye gitegerejwe kuri uyu wa 30 Nyakanga, kikazabera muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali hagati ya Saa Yine na Saa Tanu z’ijoro, yakirwa ahabwa indabo mbere yo kwerekeza mu modoka yari imutegereje, yanahise imwerekeza ku icumbi.

Uyu muhanzi akigera ku kibuga ntabwo yabashije kuganira n’itangazamakuru kuko yahise afata imodoka yari yateguriwe agana kuri Hotel yamucumbikiye.

Tayc yakiriwe n’ikipe y’abarimo abateguye iki gitaramo,aho wabonaga ko yishimye kuza mu Rwanda kuko yari afite akanyamuneza ku maso.

Mu busanzwe Julien Bouadjie uzwi nka Tayc yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma mu mwaka wa 1996 gusa nyuma mu mwaka wa 2012 yaje kwimukira mu mujyi wa Paris akaba arinabwo yahise atangira umuziki.

Mu mwaka wa  2018, Tayc yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise ‘H.E.L.I.O.S’. Nyuma yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24. Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko asohora iyitwa ‘Fleur froid’ mu 2020.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo P A S C O M M E Ç A,D O D O,Le temps,Sans effet uyu muhanzi akaba amaze kugira izina rikomeye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *