Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy Sandra Teta umugore wa Weasel umaze iminsi atabarizwa n’imbaga y’abantu barimo n’umugore wa Chameleone basaba ko hakurikiranwa ikibazo cyo guhotetera uyu mugore.
Mu mafoto yagiye hanze harimo iyo byagaragara gako yakubiswe bikomye nubwo we nyuma yaje kuvuga ko ari abajura bamuteze, ariko abazi neza umubano utameze neza afitanye n’umugabo we babihakanira kure ndetse banashimangira ko iki kibazo nikitinjiramo leta uyu mugore ashobora kuzava mu gihugu cy’u Bugande ari umurambo.
Nyuma yaho gato umugore wa Chameleone yasohoye andi mafoto ateye agahinda bigaragara ko uyu mugore asanzwe akorerwa iyica rubozo n’umugabo asaba abantu ko uyu mugore akwiye kugumya gukorerwa ubuvugizi kugirango ibi bihagarare.
Aya mafoto akijya hanze yateye abantu benshi uburakari, ndetse batangira gusaba ko uyu mubyeyi w’abana babiri atabarwa kuko ari gukorerwa iyicarubozo n’umugabo babyaranye, Weasel, usanzwe ari n’umuhanzi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yabwiye The NewTimes ko Ambasade iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta.
Yagize ati “Turi kubikurikirana. Ababyeyi be bari hano (muri Uganda) bavuganye nawe, kandi natwe twaramubonye turanavugana. Ibyo ni byo nababwira kugeza ubu.”
Daniella, umugore wa Jose Chameleone, mukuru wa Weasel amaze igihe avuga ko azakora ibishoboka byose Sandra Teta agatabarwa kuko amaze igihe ahohoterwa.
Yagize Ati “ Weasel ukwiriye guhagarika ibi bintu, ndagukunda kandi ntabwo nifuza ko uzajya ahantu habi. Ntabwo rirarenga ko wakwimakaza amahoro ukaba umugabo mwiza.”
Iki kibazo amaherezo ubwo cyatangiye kwinjirwamo n’ubuyobozi gishobora kubonerwa umuti cyane ko nabantu benshi batandukanye bakomeje gusaba ko uyu mugore yava ku mugabo ukomeje ku mwica urubozo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu