Ni igitaramo cyari kibereye ijisho dore ko abanyarwanda muri rusange bari banyotewe no kwongera gutaramirwa n’umuhanzi The Ben (Tiger B.)
Abantu bari benshi nk’uko byarBi byitezwe,nacyane ko hari hatumiwe abandi bahanzi basanzwe bafite abakunzi benshi,kuburyo abantu wabonaga ko bari biteze ibirori bihura n’amafaranga bishyuye ubundi BK Arena igatahwa ibirori.
Iki gitaramo cyiswe Rwanda Rebirth Celebration Concert. Umuhanzi Bwiza ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, ubwo abantu bari batangiye gushyuha.
Bushali umuraperi ukunzwe nabatari bake ubwo yageraga ku rubyiniro Ibintu byahinduye isura, yongera gushimangira ko injyana ya Kinyatrap itakiri iy’urubyiruko gusa nk’uko byahoze.
Bushali yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo nka Tsikizo, Ku Gasima, Kinyatrap ndetse na Kurura.
Nyuma yuko umuhanzi Bushali ava kurubyiniro aho wabonaga ko abantu bafashe irangi ry’igitarmo MC Tino wari mu bashyushyarugamba b’igitaramo yahamagaye umuhanzi Kenny Sol, arabura bisa naho ubukonje bujemo gake.
DJ Phil Peter wacungiraga hafi doreko yari no mubavanga imiziki yahise afata mikoro nawe ajya gususurutsa abakunzi be mu ndirimbo Amata yafatanyije na Social Mula barabyina karahava dore ko iyi ndirimbo ibyinitse.
Umuhanzi Marina nawe yakurikiyeho nyuma ye haje kuza umuhanzi Chris Eazy ukunzwe muri iyi minsi kuera indirimbo ze zirimo Inana,Amashu unundi ibintu bihindura isura.
Abafana bari mu bicu, agatera bikiriza, bigeze kuri Inana biba ibindi, abaha ibintu biba ibindi bindi.
Ku isaha ya saa tanu ni bwo Symphony Band yatangiye gushyushya ibyuma hitegurwa umuhanzi nyirizina The Ben, nabo babanza kukanyuzaho banumva ko bivuga neza hari ku isaha ya saa 23:14.
Ku isaha ya saa 23:20, Luckman Nzeyimana yavuze ibigwi The Ben yunganiwe na Mc wahamagaye Tiger B ku rubyiniro. Yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane agaragiwe n’abasore n’inkumi bambaye umukara n’abaririmbyi bambaye ibyera.
Saa 23:25 ni bwo The Ben yatangiye kuririmba indirimbo ye “Habibi” ajyanirana n’ibihumbi byari biteraniye muri Arena.
Yakurikijeho izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Ntacyadutanya” yakoranye na Princess Priscillah, “Roho Yanjye” na “Lose Control” yakoranye na Meddy.
Yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo n’izo yahereyeho, ageze ku ndirimbo “Ko Nahindutse” biba ibindi kuko yayiririmbye mu buryo bunyuranye n’uburyo isanzwemo ariko bunogeye amatwi.
Ku isaha ya saa 23:55 yasabye abanyabirori gushimira Perezida Paul Kagame n’impundu nyinshi baramukundira barabikora. Yahise akurikizaho indirimbo ye “Wigenda”.
Saa 00:08 The Ben yafashe umwanya asaba abantu gucana urumuri rwa telefone zabo agiye kuririmba indirimbo “Ndaje” ababwira ko ari isengesho.
Abafana nyuma yo kuryoherwa basabye The Ben ko yazana Pamella baririmba bati:”‘Pamela, Pamela, Pamela”.
The Ben yahise yungamo ati “Arahari. Murashaka ko tumuzana?” Yahise araranganya amaso mu bitabiriye igitaramo asa n’umushakisha, ariko aza kuvuga ko ari umukobwa ugira amasoni, ariko ko aho ari hose amusuhuje.
Muri iki gitaramo kndi The Ben yasabiye umuhanzi Bruvan urwaye gukira vuba ndetse yahise anatera indirimbo ye yise Malaika, maze abafana bafatanya kuyiririmba.
Indirimbo “Thank You” na “Why” nizo zahize izindi mu kwishimirwa cyane nubwo bigoye kuvuga
indirimbo itanyuze abari bitabiriye igitaramo cya The Ben.
Muri make iki gitaramo cyitabiriwe kandi abantu batashye banyuzwe ndetse The Ben twavuga ko yashumangiye ko abahanzi nyarwanda bashoboye ko banakora ibirenze ibyo abanyamahanga baza bagakora.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu