Umuriro wongeye kwaka hagati ya ya Israel na Gaza

Israel ivuga ko yahagaritse abanywanyi b’umutwe w’abarwanyi ba Palestina mu bitero yakoze mu karere ka Cisjordanie/West Bank  yigaruriye,n’inyuma y’ibitero by’indege yakoze mu karere ka Gaza.

Abantu cumi n’umwe nibo biciwe muri ibi bitero by’indege, harimwo n’umwana, nk’uko bivugwa n’umukuru w’ishyaka ry’abarwanyi ba Palestina, Palestinian Islamic Jihad (PIJ), Tayseer Jabari.

Israel ivuga ko ibi bitero byaje inyuma “y’uko yari itewe” n’uyo mutwe

Mw’ijoro ryo kuwa 5 Knama 2022, ibisasu bya rutura byatewe muri Israel bivuye muri Gaza, ariko hafi ya byose bikaba byasamiwe hejuru, nk’uko igisirikare cya Israel  kibivuga.

Iyi niyo mishyamirano ikomeye hagati ya Israel na Gaza, aho hari haciye umwaka urenga.

Intambara yamaze imisi 11  mu kwa gatanu kw’umwaka ushize wa 2021 yahitanye abanya-Palestina barenga 200 n’abanya-Israel basga icumi mbere y’uko bagera ku masezerano yo guhagarika intambara.

Amafirimbi yo kumvikanisha ko hari ibisasu bya misire byi biri kwinjira yavugaga ko  mu bice bya Israel kuwa gatandatu, mu gihe hariho havugwa ibitero by’indege muri Gaza Israel ivuga ko bikorwa ku barwanyi ba PIJ.

Abategetsi ba Palestina bashinzwe ikiremwantu baremeza ko hari umugabo wiciwe hafi y’ahitwa Khan Younis mu magepfo yako karere.

Umutwe wa Hamas wo utangaza ko ntabisasu bya Misile biri kuraswa muri ako karere.

Ninayo mpamvu ntamakuru ahari avuga ko Israel iri gukora ibitero by’indege muri ako karere.

Umutwe wa Hamas kuwa gatanu wasohoye itangazo ivuga ko imitwe yo kwirwanaho yishyize hamwe ariko kubera ko Gaz ifite abandi bayiyobora yitondeye kwinjira muri iyi mirwano.

Mu cyumweru cyari cyashize ubuzima mu karere ka Palestina bwari bwatangiye kugorana,nyuma yaho Israel ifunguye amayira ayihuza na Gaz itinya ko Islamic Jihad ishobora kwihorera nyuma yaho umuyobozi wayo afatiwe mu gace ka Cisjordanie.

Ibyiyumvo bya Hamas bishobora guhinduka, nk’itegererezo mu gihe umubare wa basivire bapfiriye muri Gaza wa kwiyongera.

Mu gihe yaramuka ifashe umwanzuro wo kwinjira muri iyi ntambara, ibintu bishobora guhindura isura bikarushaho gukomera.

Inzu yatewe

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *