Ihere ijisho ibirori byagahebuze by’isabukuru y’amavuko byakorewe Princess Tiffah umukobwa wa Diamond(AMAFOTO)

Uyu munsi tariki 08 Kanama 2022 Zari Hassan n’uwahoze ari umugabo wei Diamond Platnumz bakoreye umukobwa wabo Princess Tiffah wujuje imyaka 7 ibirori by’isabukuru y’amavuko byitabiriwe n’ibyamamare binyuranye bikaba byari ibirori bihebuje.

Ibi birori  byabereye mu nyubako ya Zari iherereye muri Africa y’Epfo, inshuti z’uyu muherwekazi n’iza Diamond na bamwe mu banyamuryango babo bishimiye isabukuru y’umwana w’umukobwa uri muri bacye babayeho mu buryo buhenze cyane muri Africa.

Buri mu tumirwa wese yari yambeye umwenda w’umweru nkuko byari byapanzwe. Bamwe mu babyitabiye bavuye muri Tanzania baje kwifatanya na Diamond na Zari harimo Mama Dangote n’abandi. Hari kandi n’umunyamakuru wa Wasafi, Juma Lokole, Ricardo Momo, Barnaba Classic, Lizer Classic n’abandi.

Diamond kuri iyi sabukuru y’umukobwa we  Tiffah yagize ati:”Nifuje ko twahurira hano ku buryo umuryango uri hano umenyana n’undi kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.”

Umuhanzi Barnaba Classic wari witabiriye ibi birori yafashe ijambo maze  ashimira ababyeyi ba Tiffah kubwo gutegura uyu munsi ndetse  anatumira Zari mu gitaramo afite muri Tanzania ati: ”Twishimiye kuba hano ndi inshuti y’umuryango ariko Mama Dangote mufata nka Mama. Mboneyeho rero kwifuriza isabukuru nziza Tiffah kandi muratumiwe kuwa 16 Kanama mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Mlimani.

Ibi birori byaciye kuri Tleviziyo ya Wasafi y’umuhanzi Diamond kuko hari bamwe mu banyamakuru bayo bari bagiye gufata amashusho yuyu munsi.

Umukobwa wa Diamond na Zari yavutse tariki 05 Kanama 2015.

Umuhanzi Diamond Platanumz umze kugira izina riremereye muri afurika y’iburasirazuna ndetse no muri Afurika muri rusange aherutse kugura indege ye bwite izajya imutwara,ndetse akaba arinayo yakoresheje agiye kwitabira ubutumire bw’ishyaka rya Railla Odiga ‘Azimio’ aho bivugwa ko yariribye imona itatu gusa mu gusoza kwiyamamaza ku mukandida Railla Odinga,agahabwa akayabo kangana na miliyoni 43.3 Frw.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *