Umuhanzi Kizz Daniel utegerejwe i Kigali yatawe muri yombi mu gihugu cya Tanzania

Umuhanzi Kizz Daniel utegerejwe i Kigali mu Iserukiramuco rya ATHF riteganyijwe ku wa 12-13 Kanama 2022 yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania nyuma yo gutumirwa mu gitaramo ariko ntakigaragaremo, bigatera umuvundo.

Impamvu umuhanzi Kizz Daniel yatawe muri yombi, nuko yatumiwe mu gitaramo cyari kuba tariki 7 Kanama 2022  muri iki gihugu cya Tanzaniya ariko ntabashe ku kitabira

Ubwo yarageze mu mugi wa Dar Es Salaam yahise atabwa muri yombi na Police yiki gihugu.

Ku mbugankoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza umuhanzi Kizz Daniel n’ikipe ya muherekeje bari kuri sitasiyo ya police,gusa umutekano wabo wabonaga ko ukajijwe.

Nyuma yuko uyu muhanzi abuze abafana bagaragaye bafite umujinya udasanzwe, bamenagura buri kimwe cyari cyateguwe ahabereye igitaramo.

Kizz Daniel ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘ATHF Rwanda’, rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda. Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku wa 12-13 Kanama 2022.

Siwe gusa kuko harimo abandi bahanzi bo mu Rwanda bazitabira ibi bitaramo barimo  Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi.

Amatike yo kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru.

Umuhanzi Kizz Daniel utegerejwe i Kigali yatawe muri yombi na Polisi ya Tanzania

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *