Inkuru imaze iminsi ishyushye umuntu atanatinya kuvuga ko ari inkuru y’icyumweru ndetse ikaba n’inkuru yihariye imbuga nkoranyambaga, n’inkuru y’izamurwa ry’imishahara y’abarimu uhereye muri Pirimeri(A2) kugeza ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza(A0).
Tariki ya 1 Kanama 2022 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga umwanzuro wo kongera umushahara wa mwarimu kuva mu mashuri abanza kugera mu mashuri yisumbuye byabaye inkuru idasanzwe ku barezi muri rusange.
Ku barimu ubwabo iyi nkuru yabakoze ku mutima kuburyo ibyishimo wasangaga byabasaze aho bari hose,nubwo ataribo gusa kuko n’abanyarwanda muri rusange bashimishijwe no kumva iyi nkuru kuko ntawe utaraciye imbere ya mwarimu aho abenshi bavugaga ko mwarimu adahabwa agaciro gakwiriye kandi abakomeye bose baca imbere ye.
Nyuma yiyi nkuru byatumye dushaka kumenya uko ibindi bihugu by’Afurika y’iburasirazuba(EAC) bihemba mwarimu wo mu mashuri abanza tuza gusanga u Rwanda ari urwa kane ku urutonde rw’ibihugu bigize EAC.
Igihugu cyiza ku mwanya wa mbere ni Tanzania aho ihemba mwarimu wo mu mashuri abanza amadorari 230,bivuze ko ari ibihumbi 237744.1Frw
Ku mwanya wa kabiri hari igihugu cya Kenya n’amadorari 226 angana n’ibihumbi 233609.42Frw
Ku mwanya wa gatatu hari igihugu cya Uganda n’amadori 153 angana n’ibihumbi 158151.51Frw
ku mwanya wa kane hari igihugu cy’u rwanda n’amadorari 104 angana n’ibihumbi 107501.68 Frw
Igihugu cyiza ku mwanya wa gatanu ni u Burundi n’amadorari 92 angana n’ibihumbi 95097.64 Frw
Muri rusange igihu cy’u Rwanda nacyo cyaje mu ruhando rw’ibihugu bigerageza guhemba neza mwarimu ibi bikaba bishobora gutanga umusaruro kuko wasangaga hari abarimu benshi bava mri uyu mwuga bakajya mu bindi bityo uburezi bugatakaza abantu bamaze kugira inararibonye mu kazi ko kwigisha bitewe n’umushahara muto.
Ubwo Minisitiri w’intebe yatangazaga imishahara mishya ya mwarimu yavuze ko nibura buri mwaka urwego rw’uburezi rwatakazaga abarimu basaga ibihumbi 12 buri mwaka,byumvikane neza ko byari igihombo kuri leta kuko gushaka abandi basimbura abavuye mu kazi nabyo bitwara bije ndete n’abanyeshuri nabo ugasanga basubiye inyuma kubera guhora bahindurirwa abarimu.
Kuba abarimu bongerewe imishahara, bizatuma tutongera kumva ko buri mwaka abasaga ibihumbi icumi basezera, ubwarimu bube urwego rurimo abantu bafite ubunararibonye kandi batewe ishema n’akazi bakora, ubwo umusaruro nawo wiyongere.
Gusa ntitwabura kuvuga ko hatazabura impinduka ziba haba inziza ndetse nizindi zizabangamira bamwe muri uyu mwunga.
Aha twavuga nk’ibigo byigenga bishobora kugira ikibazo cyuko leta yazamuye imishahara ndetse hamwe ugasanga yanaruse iyo bahembaga,ibi bikaba bizabashyira ku gitutu cyo kuba bakongera imishahara mu rwego rwo kugirango badatakaza abarimu bajya mu bigo bya leta,gusa nanone bisaba ubwitonzi kuko bashobora gutakaza abanyeshuri bitewe nuko mu mashuri ya leta ireme ry’uburezi rishobora kuzamuka bityo ababyeyi bakaba bahitamo kujyana abana babo mu bigo bya leta byishyura make kandi bishobora no gutanga uburezi bugana nubwibigo byigenga.
Ikindi nuko usanga aba barimu bigisha mu bigo byigenga baba bafite cotaro zidafatika ahao usanga buri mwaka basinya,ndetse aho usanga umwarimu wigisha muri ibi bigo adashobora gufata inguzanyo kimwe nabo muri leta izi zikaba ari imbogamizi zishobora kugonga abafite ibigo byigenga.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu