Kizz Daniel wari wafunzwe na Polisi ya Tanzania yarekuwe

Kizz Daniel wari umaze amasaha hafi arindwi atawe muri yombi na Polisi ya Tanzania, yarekuwe ahita asaba ko yashakirwa uko agera mu Rwanda aho afite igitaramo ku wa 13 Kanama 2022.

Mu mashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania, agaragaza Kizz Daniel wari umaze kurekurwa ajyanwe na Harmonize wagiye kumufata kuri Polisi.

Akimara kurekurwa yahise atangaza ko atifuza gutinda mu gihugu cya Tanzania ko ashaka guhita aza mu Rwanda kwitegura igitaramo azahakorera.

Kizz Daniel yatawe muri yombi akurikiranyweho kwanga kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo muri Tanzania.

Yagombaga gutaramira muri Tanzania ku wa 7 Kanama 2022, bivugwa ko yahageze uwo munsi avuye muri Uganda aho yari yakoreye igitaramo ku wa 6 Kanama 2022.

Uyu muhanzi ngo akigera muri Tanzania yatunguwe no kubura ibikapu bye byose byarimo ibikoresho by’abacuranzi, imyenda ye ndetse n’imikufi y’agaciro arimbana ku rubyiniro.

Nyuma Kizz Daniel n’abamufasha mu muziki batangiye gukurikirana iki kibazo binyuze mu buyobozi bwa sosiyete y’indege yari yamutwaye ariko ntiyahita abona igisubizo.

Uyu muhanzi utari ufite ibikoresho byo gucurangisha, imyenda yo kwambara n’ibindi yaje gufata icyemezo cyo kwanga kuririmba.

Nyuma y’uko Polisi ibonye uburakari bw’abaturage ndetse ikanakira ikirego cy’uwari wamutumiye bivugwa ko ari umwana w’umwe mu bayobozi bakomeye muri Tanzania, yahise ijya kumuta muri yombi.

Nyuma y’amasaha hafi umunani abazwa, hakorwa iperereza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Kanama 2022, yarekuwe yakirwa na Harmonize uri mu bafite izina rikomeye muri iki gihugu.

Kizz Daniel ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ‘ATHF Rwanda’, rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda.

Tanzanian Police release Kizz Daniel from custody - Vanguard NewsUmuhanzi Kizz Daniel yarekuwe nyuma yo gufungirwa muri Tanzania

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *