Ku isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame umufasha we Perezida Kagame Paul yamushimiye kandi amugaragaza nk’umuntu ufite agaciro k’umuryango we netse n’igihugu muri rusange.
Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 60 abaonye izuba dore ko yavutse tariki 10 Kanama 1962.
Mu butumwa Perezida Kagame Paul yacishije ku rukuta rwe rwa yagaragaje ko imyaka 60 ari mike kandi anashimira ko amaze maze kimwe cya kabiri kirenga babana.
Yagize ati “ Isabukuru nziza Jeannette! Imyaka 60 ni nk’aho ari mike. Ibaze ko hashize irenga 30 turi kumwe. Ni bwo twagize umuryango n’igihugu dufite ubu. Buri munsi ni ko usaba gukora byinshi cyangwa byiza kurushaho. Uduhesha umugisha twese!”
A very Happy BD Jeannette!
60years sounds short. IMAGINE for 30+ we've been together-It is when everything FAMILY & COUNTRY we could look up to happened. Gets harder every day to ask for more or better. Bless ALL of us!!! 😁😍— Paul Kagame (@PaulKagame) August 10, 2022
Madamu Jeannette Kagame ntiyabyihereranye kuko nawe yasubije ubutumwa bwa Perezida Kagame amushimira.
Ati “Warakoze ku kuba imyaka 33 tumaranye ingejeje ku isabukuru yanjye y’imyaka 60, yaragenze neza. Ntabwo nakwifuza ibirenze umuryango mwiza mfite, igihugu yewe n’abuzukuru beza b’abakobwa. Ndanyuzwe!”
Thank you for making our 33 yrs 2gther, leading to my 60th bday worth living! Indeed, couldn't have asked for a better family, country, and now 2 adorable granddaughters! Forever grateful 🥰🙏🏾🙏🏾🙏🏾 -JK. https://t.co/suRmvgfSjN
— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) August 10, 2022
Uyu muryango wa Perezida paul Kagame ni umuryango w’abana bane abahungu batatu n’umukobwa umwe umaze no kubabyarira abazukuru babiri.
Bujuje imyaka 33 bashinze urugo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu