Padiri Muzungu Bernardin uzwi mu kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusiziyitabye Imana

Padiri Muzungu Bernardin waranzwe no kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi yatabarutse ku myaka 90 aguye mu bitaro bya CHUK.

Aya akaba ari amakuru yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we ko yapfuye azize uburwayi tariki ya 10 Kanama 2022.

Padiri Muzungu yize amateka umuco n’ubumenyamana (Teologie) ndetse anabyigisha muri kaminuza y’u Rwanda.

Yitabye Imana yari mu kiruhuko cy’izabukuru yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Bamwe mu bamuzi bamuvuze ibigwi bemeza ko u Rwanda rubuze umuntu w’ingirakamaro w’umuhanga kandi wabaye umubyeyi wa benshi.

Aldo Havugimana yagize ati “RIP Padiri Muzungu. Ni umwe muri bake baminuje mu buhanga bemeye ivanjiri badateye umugongo Imana y’i Rwanda”.

Umushakashatsi Tom Ndahiro yagize ati “Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n’umuhamya w’amateka y’ibihe bitandukanye by’igihugu cyacu. Rest In Power our great man!”

Padiri Muzungu Bernardin yari umudominikani akaba yitabye Imana yari asigaye atuye ku badominikani ku Kacyiru.

Yanditse ibitabo ku mateka y’ U Rwanda L’histoire du Rwanda pre colonial, Le patriotism jusqu’au sang n’ibindi byinshi.

Src:kigalitoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *