William Ruto niwe utsinze amatoro muri Kenya akaba agiye kuba Perezida wa 5.

Perezida wa Komisiyo y’amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya perezida n’amajwi 50.49%.

Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kuganira n’abanyamakuru.

Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanye n’ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera “umwijima muri iki kiciro cya nyuma” cyo kubara amajwi.

Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n’abaturage ba Kenya kuko ngo “hari ibyari byitezwe ko tutagera hano”.

Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y’amatora yavuze ko ibintu bitari byoroshye ndetse abakomiseri babiri bakomeretse, ntiyavuze byinshi kuri ibi.

Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y’abayitera ubwoba.

Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y’umucyo, na demokarasi.

Ati: “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose – uwo batoye wese – ko iyi izaba guverinoma yabo.

“Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga – nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.

“Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Ibyavuye mu matora:

  • William Ruto yatagangajwe nka perezida watowe n’amajwi 50.49%
  • Raila Odinga, yagize amajwi 48.85% nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze
  • George Wajackoyah na David Mwaure bombi hamwe bagize munsi ya 1%

Martha Karua wari umukandida visi perezida wa Raila Odinga yanditse kuri Twitter avuga ko ibi bitarangiye.

Mu gihe perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.

Komisiyo y’amatora ifite bitarenze kuwa kabiri tariki 16 Kanama(8) kuba yatangaje ibyavuye mu matora.

Abakandida William Ruto, George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga ntabwo yahagaragaye.

Kubara amajwi, kuyagenzura, no kuyemeza byafashe iminsi itanndatu nyuma y’amatora yabaye kuwa kabiri w’icyumweru gishize.

Ibi byateye igishyika ku banyakenya benshi bari bategereje, babona ko iki gikorwa cyatinze cyane.

Kugeza ubu hari ubwoba bw’ibishobora gukurikiraho nyuma yo gutangazwa k’uwatsinze amatora ya perezida.

Frederic Korir umunya-Kenya ukora ubucuruzi uba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ari naho yatoreye abona ko “amatora yabayeho mu bwisanzure, bwa mbere mu mateka ya Kenya”.

Yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Ikintu kimwe gikenewe kuvugururwa ni ukubara no kugenzura amajwi hamwe n’inyandiko zayo.”

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *