Umunyabigwi Hamisa Mobetto yageze i Kigali aho aje mu birori bya ‘Bianca Fashion Hub’

Icyamamare,Umunyamideli Hamisa Hassan Mobetto yasesekaye  i Kigali mu Rwanda , aho aje kwitabira   ibirori  by’imideli byateguwe na Bianca  ’Bianca Fashion Hub’.

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca ni umwe mubamaze kumenyerwa mu gutegura ibirori nkibi mu Rwanda.

Hamisa Hassan Mobetto yageze ku kibuga k’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Akigera ku kibuga cy’indenge yakiriwe na Bianca,  Muyoke Alex, Rwema Denis ndetse n’abakobwa bo muri Kigali Protocol bamuzaniye indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo no kumuha ikaze mu Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko Abanyarwanda abahishiye byinshi by’umwihariko abazitabira igitaramo cya ’Bianca Fashion Hub’ kibaye ku nshuro ya kabiri.

Ati “Ndi hano mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub’kandi nshaka ko Abanyarwanda bazagira ibihe byiza.”

Abajijwe uko yahuye na Bianca yagize ati “Twahuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.”

Hamisa Mobetto ni umugore ufite abana babiri barimo uwo yabyaranye na Diamond.
Ku rundi ruhande ariko abantu benshi bibaza ku mubano we n’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika cyane ko badakunze kugaragara bari kumwe.

Yabajijwe kandi ku mubano we na Diamond, Mobeto yavuze ko adakunda kuvuga ku bijyanye n’umuryango we.

Ati “Ntabwo mu by’ukuri nkunda kuvuga ku muryango wanjye, abana n’ibindi.”

Ku rundi ruhande ariko, uyu mugore amaze igihe avugwa mu rukundo n’umuraperi Rick Ross ndetse bivugwa ko ariwe uherutse kumuha impano y’imodoka.

Hamisa Mobetto gusa avuga ko uwamuhaye iyo modoka ari umukunzi we n’ubwo yirinze kumutangaza ndetse abajijwe niba ari Rick Ross yavuze ko ari ibanga.

Bianca avuga ko yatumiye Hamisa Mobetto nk’umuntu asanzwe akurikira ndetse agakunda ibyo akora.

Ati “Ndi umufana we, ndi umufana w’imyambarire ye ndetse n’inzu ye y’imideli [Mobetto styles] birumvikana ko rero nagombaga kumutumira bijyanye n’ibi by’imideli.”

Hamisa Mobetto azaba ari umukemurampaka ureba ibijyanye n’imyambarire y’abatambuka ku itapi itukura mu birori bya Bianca Fashion Hub bizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2022.

Amatike yo kwinjira muri ibi birori akomeje kugurishwa binyuze ku rubuga rwa RGtickets.rw aho aya make ari kugura ibihumbi 10Frw mumyanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 300Frw ku meza y’abantu batandatu.

Itangazamakuru ryari ryabukereye

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *