Mu ijoro ryo kwizihiza umuhanzi Yvan Buravan yatangiwe ubuhamya n’umuryango we bagaragaza ibyaranze ibihe bye byanyuma(AMAFOTO)

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri muri Camp Kigali habaye umuhago umuhango wo guha icyubahiro no gusezera uyu muhanzi watabarutse tariki 17 Kanama 2022 aguye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo abakunzi be bamukunze mu bihangano bitandukanye yakoze ,abo mu muryango we ndetse nabamwe mubahanzi batandukanye.

Hari kandi abavugabutumwa batandukanye bari na Rev Pasteur Antoine Rutayisire aho yanagaraje ko Yvan Buravan amusigiye urwibutso rukomeye ndetse ko yitwaye neza mugihe yari amaze.

Ati “Njyewe na Yvan Buravan twavuganye rimwe duhuriye kuri Kigali Convention Center. Mu mwanya muto twamamaranye yarambwiye ati ‘Pastor tuzashakane ‘ gusa ntabwo byabaye yagize akazi kenshi. Ntabwo nanje namushatse na we ntiyanshatse none dore duhuriye aha. Ni kintu kibabaje ariko ntakundi”.
Rutayisire yigishije ijambo yise ‘Agaciro k’ubuzima cyangwa kubaho ubuzima butibagirana’ yifashishije amagambo yasomye mu Baheburayo 11: 4-6.

Yagize ati “Iyo ubonye umuntu agiye akiri muto nka Yvan Buravan uravuga ngo agiye akare Imana yaturushije kumukunda ariko burya nta muntu ugenda kare , kuko agaciro k’ubuzima si umubare w’imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoraho ”.

Yasabye urubyiruko by’umwihariko kwigira kuri Buravan, bagakoresha neza igihe cyabo kuri iyi Si bakiri bato.

Si we gusa watanze ubuhamya kuri Buravan kuko nabo mu muryango we batanze ubuhamya butandukanye barimo mushiki we yakunda cyane Raissa aho yavuze ko nibimukundira azusa icyivi asize.

Yagize ati:”Yari umuntu utanga ubuzima, umuntu ufite icyizere imbere, yari umukirisitu muri we ndetse ajya no
kwinjira mu muziki yabanje kubimenyesha.”

Akomeza agira ati: “Yari afite imishinga myinshi kandi nabanye na we kuva ku munsi wa mbere kugera ku wa nyuma, yifuzaga kuzuza Kigali Arena. Numva nzusa ikivi cye, sinzi uko nzabigenza gusa asize Brand YB, ntizacika.”

Umubyeyi wa Buravan se umubyara nawe yagize icyo avuga aho yavuze ko Buravan yaje ari itsinzi.

Yagize ati:”Abantu Yvan Buravan avuka baratubwiraga bati mubonye intsinzi. Sekuru we ubwo ni papa umbyara,
yaramurebye aravuga ngo azaba umugabo.”

Uwamubaye hafi cyane mu burwayi bwe akaba n’ubuheta muri uyu muryango yavuze ku rugendo rwe kuva yatangira kurwara kugeza avuye mu mubiri.

Yagize ati:”Urugendo rwacu ntabwo rwari rworoshye kugendana n’umuntu urwaye mu ndege, no kurya
yarabimbuzaga yabaga ashaka ko mukorera massage yaba ku birenge no mu mugongo. Yarambwiraga
ngo ‘ngwino uzaba urya ngwino umase.”

Yashimye guverinoma y’u Rwanda yababaye hafi, cyane Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde uburyo yabitayeho ndetse akajya kubakira ku kibuga cy’indege. Gusa ariko avuga ko Yvan Buravan n’ubwo yabaga yikomeza bitabaga byoroshye kuko atabashaga kurya, yatunzwe na serumu kuko iyo yabigeragezaga yabirugaka.

Yvan Buravan agire iruhuko ridashira kandi uwiteka amwakire mubayo.

Mushiki wa Buravan Raissa yakundaga cyane

Mama ubyara Buravan

Papa we atanga ubuhamye

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ni umwe mu bifatanyije n’umuryango wa Buravan

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *