Perezida Paul Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana n’uwitwa Eugène Mutangana, nyuma y’uko uyu usanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashinjwe gutwara imitungo y’abandi ku ngufu yitwaje ko ari umuvandimwe w’Umukuru w’Igihugu.
Ikibazo cy’uyu Mutangana cyazamuwe n’umuturage witwa Riberakurora Adolphe, ubwo yasabaga Perezida Paul Kagame wari wagendereye akarere ka Ruhango kumurenganura. Uyu yavuze ko hari umuntu ukora muri RDB witwa Mutangana Eugène wanyuze ku mutungo usanzwe ari uwa nyina uherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro, bikarangira awutwaye ku ngufu.
Ni umutungo Riberakurora avuga ko ugizwe n’inzu ndetse n’ikibanza.
Yasobanuriye Umukuru w’Igihugu ko Mutangana Eugène mbere yo gutwara uriya mutungo yari yagiye gusura umu Lieutenant Colonel (Rtd) witwa Kananga, awubonye yiyemeza kuwutwara, ibyo yanaje kugeraho.
Perezida Paul Kagame yabajije Riberakurora icyo yaba apfana n’uwo Mutangana cyangwa aho
yaba yaraturutse, undi amusubiza ko yabwiwe ko ari umuvandimwe we.
Ati: “Mutangana Eugène Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abayobozi bambwira ko ngo ari
umuvandimwe wawe.”
Perezida Kagame yabajije uyu muturage icyo apfana n’uriya mugabo usanzwe ari Umuyobozi w’Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima muri RDB, undi asubiza ko nta gihari.
Yunzemo ati: “Twaba tugira icyo dupfana cyangwa hari icyo apfana n’undi uwo ariwe wese, yaraje gusa abona umutungo aho ati ndawujyanye?”, mbere y’uko Riberakurora amusubiza ko ari ko byagenze.
Umukuru w’Igihugu wasaga n’aho atiyumvisha ikibazo cy’uriya muturage, yavuze ko agomba kubaririza akamenya icyo apfana n’uriya Mutangana bita umuvandimwe we.
Ati: “Harya akora muri RDB? Ubwo nzajya kubaririza menye icyo dupfana, ntabwo muzi, ntabwo
nzi icyo dupfana.”
Perezida Kagame yabajije Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura niba yaba azi Lt Col Kananga Mutangana yari yagiye gusura mbere y’uko atwara uriya mutungo, amwemerera ko amuzi.
Gen Kazura yamwemereye ko agomba gukurikirana ikibazo cy’uriya muturage akamenya ukuri
kwacyo.
Src:bwiza.com
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900