Meddy yageze i Kigali aho aje gushyingura umubyeyi we witabye Imana(Amafoto)

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Kanama 2022, yitabiriye umuhango wo gushyingura nyina umaze iminsi yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wa Meddy rwamenyekanye tariki 14 Kanama 2022 abanyarwanda batandukanye natangira gufata mu mugongo uyu muhanzi.

Meddy yatangaje ko abuze umubyeyi wari inkoramutima ye,gusa yogeraho ko akomeye kandi ari umunyamugisha,aho yanavuze ko yizeye adashidikanye ko umubyeyi we aruhukiye aheza.

Meddy akigera ku kibuga k’indege yakiriwe nabo mu muryango we bari baje ku mwakira. Umubiri w’umubyeyi we nawo wagejejwe i Kigali kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi yitabye Imana muri Kenya.

Agisohoka mu kibuga cy’indege, Meddy n’abo mu muryango we bamwakiriye bahise berekeza ahasohokera abitabye Imana, kugira ngo babashe gukurikirana umubiri w’umubyeyi we.

Gahunda yo kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 ku mugoroba  nyuma ku wa 28 Kanama 2022 habe umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro.

Uyu mubyeyi wa Meddy atabarutse azize uburwayi aho yaguye mu gihugu cya Kenya ari naho yaramaze iminsi arwariye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *