Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kanama, yafashe umukobwa afite udupfunyika 2033 tw’urumogi, yari agiye kugurisha abaturage, yafatiwe mu Mudugudu wa Rugera, Akagali ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba.
Yafashwe nyuma y’umunsi umwe gusa muri aka Karere hafashwe abandi bantu babiri bari bafite idupfunyika 2017 tw’ urumogi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uwo mukobwa yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage utuye muri aka gace yafatiwemo.
Yagize ati “Polisi yahawe amakuru ko ateze moto ariko afite igikapu bicyekwa ko harimo urumogi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata nibwo yashyiraga bariyeri mu Muhanda munini wa Mukamira -Ngororero, moto ihageze barayihagarika barebye mu gikapu yari afite basangamo udupfunyika tw’urumogi 2033, yahise afatwa arafungwa ubu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha ngo hakurikizwe amategeko.”
CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye afatwa, yihanangiriza abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko Polisi y’u Rwanda yakajije ingamba zo kubafata.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990