Paul Pogba avugako yibasiwe n’igico cy’abagizi ba nabi

Paul Pogba avuga ko yibasiwe n’ubwambuzi hamwe no gushyirwa ku nkeke (gushyirwaho ibikangisho) n’igico cy’abagizi ba nabi babigendereye.

Uyu mukinnyi wo hagati wa Juventus n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, ku cyumweru yasohoye itangazo abinyujije ku banyamategeko be, avuga ko icyo kibazo yakimenyesheje abategetsi.

Ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y’uwabihaye amakuru, byavuze ko polisi y’Ubufaransa yatangiye iperereza.

Mbere, Mathias, umuvandimwe wa Pogba, yari yatangaje videwo ku mbuga za internet asezeranya gutangaza “ibyahishuwe bikomeye” kuri uyu mukinnyi.

Mathias Pogba yavuze ko ayo makuru ashobora “kunyeganyeza”, ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.

Itangazo rigira riti: “Byiyongera ku nkeke n’amagerageza y’ubwambuzi bikozwe n’igico cy’abagizi ba nabi cyibasiye Paul Pogba.

“Inzego zibifitiye ububasha zo mu Butaliyani no mu Bufaransa zabimenyeshejwe mu kwezi gushize kandi nta bindi bitangazwa bijyanye n’iri perereza rikomeje [gukorwa]”.

Pogba, w’imyaka 29, watsindiye igikombe cy’isi hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu 2018, yerekeje muri Juventus ku mpeshyi y’uyu mwaka nk’umukinnyi warangije amasezerano, nyuma yo kuva muri Manchester United.

Muri videwo ze, Mathias Pogba yavuze ko “isi yose, hamwe n’abafana b’umuvandimwe wanjye, ndetse cyane cyane ikipe y’Ubufaransa na Juventus, abakinnyi bakinana n’umuvandimwe wanjye n’abaterankunga be bakwiye kugira ibintu bimwe bamenya”.

Yavuze ko ibyo byahishuwe bizanavuga kuri Rafaela Pimenta, ushinzwe gushakira isoko Pogba.

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *