Afurika yepfo:Umugabo yirutse 90 km kugirango asabe umugore ko babana.

Inkuru y’umugabo wo muri Africa y’Epfo iriko yaciye ibintu  ku mbuga nkoranyambaga  nyuma yuko umugabo  yirukanse 90km kugira agaragaze urukundo afitiye umugore.

Uyu mugabo w’imyaka 57, yamenyekanye nka Joseph Kagiso Ndlovu, yirutse ibi birometero (ultra-marathon) kugirango aze gusaba umugore yitwa Prudence ko bakwibanira akaramata.

Joseph Kagiso Ndlovu yafashwe ifoto afite icyapa cyanditseho amagambo asaba uwo mugore kumwemerera  ko babana, igihe yari hafi yo kugera  ku murongo wo gusoza iyo marathon izwi nka Comrades Marahton ku cyumweru.

Icyapa cyari cyanditseho amagambo agira ati: “Prudence uremera kuzombera umugore? Nirutse 90km kubera wowe”.

Iyi nkuru iri kuvugwa cyane mu binyamakuru byo muri Afrika y’Epfo no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagatangazwa nibyo birometero byose yirutse kugirango asabe kwibanira nuwo yihebeye akaramata.

Ndlovu aganira na  BBC kuri uyu wambere yavuze  ko Prudence Dick, yari yaje kwihera ijisho iyo marathon no kumushyigikira, yongeraho ko yemeye ubusabe bwe.

Avuga ko bari basanzwe bateretana kuva mu ntangiriro zuyu mwaka kandi ko bateganya kuzarushinga umwaka utaha.

Joseph avuga ko ari inshuro ya karindwi yitabira iyi maratho ndetse yongeraho ko uyu mugore ariwe watumye agira intege zo kongera gusubira muri iri rushanwa dore ko yaramaze imyaka 2 yarabihagaritse.

Ntabwo byari byigeze bimeneyekana niba uyu mugore yemeye ubusabe bwuyu mugabo,ariko ku mbuga nkoranyambaga abenshi bamusabaga ko yakwemera ubu busabe.

Nyafa yanditse kuri  twitter ati: “rwose Prudence, emerera Joseph Ndlovu”. ubu busabe burashimishije.

Undi yagize ati: “Nk’igihugu , dukeneye kumenya ko ubusabe bwemewe. Umuntu ufata amashusho, nazane Prudence. Turabikeneye cyane”

Joey Ndlovu

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *