Ikipe y’Igihugu amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade Huye azakiriraho Ethiopia (AMAFOTO)

Amavubi ikipe y’igihugu iri gukorera imyitozo kuri Stade Huye iheruka kuvugururwa, ari naho izakirira Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi myitozo itangiye nyuma yo gukubuka mu gihugu cya Tanzania aho bari bagiye kugukinira umukino wabahuje n’ikipe ya Ethiopia mu rwego rwo gushaka tike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu(CHAN).

Aya makipe yombi yakoresheje ikibuga cya Wanja wa Taifa kubera ko Ethiopia ariyo yagombaga kwakira uyu mukino, ikaba itarifite ikibuga yakiniraho iwabo kubera ko nta kibuga kimewe na CAF bari bafite gishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga bahitamo gutira ikibuga igihugu cya Tanzania.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Gatandatu bavuye muri Tanzania, abakinnyi b’ikkpe y’igihugu “AMAVUBI” bahise bakomereza umwiherero mu karere ka Huye, aho kuri iki Cyumweru banakoreye imyitozo kuri Stade Huye izakinirwaho umukino wo kwishyura.

Abakinnyi bose bari biyambajwe ku mukino ubanza aho Amavubi yangayije na Ethiopia ubusa ku busa, ari nabo bakomeje imyitozo yo kwitegura uyu mukino Amavubi ategerejemo kuba yabona itike yo gukina CHAN izabera muri Algeria umwaka utaha.

Kugeza ubu Stade Huye ni yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma y’aho izindi zose zahagaritswe na CAF mu igenzura ryagiye rikorerwa mu bihugu bitandukanye, u Rwanda rukaza kwemererwa kwakirira kuri iyi Stade nyuma yo kuyivugurura.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *