Volodymyr Zelensky yasabye ingabo z’u Burusiya ziri mu mujyi wa Kherson mu majyepfo ya Ukraine, kuwuvamo hakiri kare bitaraba nabi

Volodymyr Zelensky Perezida wa Ukraine, yasabye ingabo z’u Burusiya ziri mu mujyi wa Kherson mu majyepfo ya Ukraine, kuwuvamo hakiri kare kuko iza Ukraine ziteguye kuwisubiza mu maguru mashya.

Aya magambo yavuze nyuma yuko ingabo za Ukraine ziyemeje gusubirana umujyi wa Kherson nyuma y’iminsi zikubiswe inshuro n’iz’u Burusiya mu ntambara imaze guhitana benshi abandi ikabavana mu byabo.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Mbere, Perezida Zelensky yavuze ko ingabo ze zigiye kwisubiza ibice zambuwe n’u Burusiya.

Ati “Niba bashaka kubaho, iki nicyo gihe cyiza cyo gukiza amagara yabo. Ukraine igiye kwisubiza ibyayo.”

Umujyanama mukuru wa Zelensky, Oleksiy Arestovych yavuze ko ingabo z’igihugu cye zatangiye kugotera ingabo z’u Burusiya mu mujyi wa Kherson no gushwanyaguza ubwato bwagemuriraga izo ngabo.

U Bwongereza bwatangaje ko ingabo za Ukraine zasubiranye imbaraga ku buryo iz’u Burusiya zisumbirijwe, ahanini bitewe n’intwaro zibasha kurasa kure kandi zidahusha Ukraine iri gukoresha.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri muri Kherson haramukiye imirwano ikaze n’ibisasu biturika gusa ngo ntiharamenyekana uri kubirasa niba ari u Burusiya cyangwa Ukraine.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *