Umukinnyi w’umufaransa ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Paul Pogba rurageretse we n’umuvandimwe we Mathias Pogba aho amushinja kuyobora agatsiko k’itwaje intwaro bakajya kumwiba, ni mu gihe uyu muvandimwe we na we amushinja kurogesha Kylian Mbappe.
Iki kibazo ubwo cyatangiraga cyahereye ku nkuru yasohotse ivuga ko mukuru wa Paul Pogba, Mathias Pogba ari we wihishe inyuma y’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro kibye Paul Pogba miliyoni 13 z’Amayero ndetse bakanamutera ubwoba, uyu mukinnyi akaba yaranamaze gutanga ikirego muri polisi.
Mathias Pogba murumuna wa Pogba ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Twitter yifashishije inkuru ya France Vinfo, yavuze ko bwa nyuma noneho umuvandimwe we agaragaje isura ye ya nyayo.
Ati “Icyo nari ntegereje kirageze. Umuvandimwe wanjye atangiye kwerekana isura ye ya nyayo. Kuva ari we watangiye utanga amakuru atari yo abeshya polisi ntimundenganye.”
Yakomeje avuga ko nta ndyarya kuri iyi Si nka Pogba ndetse ko yari apfuye kubera umuvandimwe we.
Ati “ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga. Habuze gato ngo mpfe kubera wowe, wansize mu rwobo mu gihe wahungaga none urashaka kwigira inzirakarengane, ubwo buri kimwe kizavugwa abantu bazabona ko nta kigwari, umugambanyi n’indyarya nka we kuri iyi si.
Yakomeje aburira rutahizamu w’umufaransa ukinana na Paul Pogba mu ikipe y’igihugu, Kylian Mbappe amusaba kwitonda kuko Pogba ari kenshi yateguye kumugirira nabi.
Ati “Kylian, ubu noneho urabyumva? Nta kintu na kimwe cyatuma nkurwanya, amagambo yanjye ni ku bw’ineza ya we, buri kimwe ni cyo kandi hari ibimenyetso, umupfumu arazwi! Ihangane ku bw’uyu muvandimwe wiyita umuyisilamu wamaramaje mu bapfumu, si byiza kugira indyarya n’umugambanyi iruhande rwawe.”
Yakomeje avuga ko nta cyiza cyava kuri Pogba umuntu utinyuka kubeshya Polisi nta nyungu abifitemo ndetse akabeshya n’abanyamategeko be.
Yasabye abantu kudashukwa n’ibyo bumva mu itangazamakuru no mu buyobozi bw’uko bagerageje kumwiba, ngo iyo uri icyamamare abantu bose baba bari kumwe na we.
Ubu bujura bikekwa ko ari bwo bwasembuye ibi byose, amakuru ava mu iperereza avuga ko mukuru wa Pogba yaba yarafatanyije n’abasore bakuranye, baziranye na Pogba ubundi bakajya kumwiba.
Mathias Pogba uhanganye na mukuru we bashinjanya ubugizi bwanabi
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990