Dr Frank Habineza yisobanuye kubyo yatangaje bitakiriwe neza nabenshi,bigateza impaka kumbuga nkoranyambaga

Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.

Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro cyangwa kwegura.

Dr Habineza ubwo yabazwaga n’IGIHE impamvu yavuze ariya magambo yavuze ko igitekerezo kibyo yavuze gisanzwe kiri mu migabo n’imigambi y’ishyaka.

Yagize ati:”Ubusanzwe igitekerezo kiri mu migabo n’imigambi y’ishyaka twiyamamarijeho mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. Byari byanditse gutya ku ngingo y’umutekano, aho twavugaga ko kugira ngo tuzabone amahoro arambye ari uko twatera indi ntambwe hakazabaho ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, baba abitwaje intwaro n’abatitwaje intwaro.”

Tugasobanura neza ko muri abo, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batarimo. Twabigarutseho ejobundi tariki 8 Kanama turi gusuzuma manifesto y’ishyaka, twakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Kigali tugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibitaragerwaho, iyo ngingo ijyanye n’umutekano tuyigarutseho tugaragaza ko itaragerwaho.

Turavuga tuti turifuza ko habaho ikigo cyakwitwa Political Ombudsman Council, cyangwa se ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane y’abanyapolitiki, akaba ari cyo cyahuza abantu b’ingeri zitandukanye.

Icyo kigo twumvaga ko cyahuza imitwe ya politiki itandukanye iri mu gihugu n’indi itaremerwa iri hanze yifuza kuza mu Rwanda, tugashyiramo sosiyete sivile, abanyamadini n’abandi batandukanye kugira ngo tuganirire hamwe. Cyane cyane twabivugaga dushingiye ku biganiro byo mu Rugwiro 1998/1999 byatanze umusaruro ukomeye, kandi mu gusoza hari harimo ko ibiganiro bikomeje.

Twabivugagaho cyane tuvuga tuti ’ko Leta y’u Rwanda yatanze rugari ngo abantu batahe, bamwe bakaba baratashye abandi ntibatahe, bagakuraho sitati y’ubuhunzi bashaka ko abantu bataha ntibatahe, haba hari impamvu yo kuganira. kuki abantu badataha?’ Ufite impamvu yo gutaha twayiganiraho tukumva, ariko ushatse kurwana, abantu bamurwanya.

Twumva mu bantu baganirizwa, abafite imitwe y’iterabwoba batarimo n’abakoze Jenoside, abandi bantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside nabo batabamo.

Twumvaga ko inshingano zacu atari ugukora urutonde rw’abazajya muri ibyo biganiro cyangwa abatabijyamo, twumva ko ari inshingano z’icyo kigo cya Leta kigiyeho.

Dr Habineza abazwa iby’ifoto yagaragaye asinziriye mu Nteko yasobanuye ko atazi aho yavuye.

Ubundi njye ntabwo njya nicara hariya, ubundi nicara ku meza ya mbere […] biriya bintu nanjye byarantangaje aho byavuye […] kuba abantu bakoresha ibihimbano ni umuco mubi dukwiriye kurenga. Niba umuntu atanze igitekerezo twumve igitekerezo, twoye kujya kumwinjirira mu bumuntu bwe, ntacyo byaba bimaze kandi hari abantu nkanjye badakangishwa n’ibintu nk’ibyo.

FrankHabineza

Dr Frank Habineza Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.

Src:IGIHE

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *