Uruganda rwenga ikinyobwa gisembuye cya ‘Skol’Skol Brewery ltd Rwanda rwazanye inzu itunganaya umuziki(Studio) igendanwa “mobile studio”izafasha abaifite impano bakiri bato gukora indirimbo mu irushanwa rya Skol Pulse.
Kugeza ubu Producer Davydenko niwe uri gukora muri iyi Studio akaba afasha abanyempano batandukanye gukora indirimbo yamamaza ‘Skol Pulse’ izaba iyambere ikaba izahembwa igihembo ndetse ikazajya muzamaza iyi nzoga.
Mu kwezi kwa Nzeri 2022 nibwo iyi gahunda izarangira Indirimbo izakorwa hagendewe ku mujyo w’injyana ‘beat’ yakoreshejwe mu minsi ishize mu irushanwa ryari ririmo Ariel Wayz , Ish Kevin, Memo na Gabiro Guitar.
Uko gahunda iteye nuko uwifuza wese gukora indirimbo muri iyi Studio azajya akorerwa kubuntu maze indirimbo yakoze ikajya mu irushanwa,nyuma indirimbo izaba iyambere uwayikoze azahembwa kujya gukorera indirimbo mu gihugu cya Nigeria.
Byose mu bizakenerwa kugirango umuhanzi uzatsinda ajye muri Nigeria bizishyurwa n’uruganda rwa Skol.
Akandi karusho kari muri aya marushanwa nuko ku rubuga rwa Skol hariho Beat kuburyo ubishatse azajya ajyaho akayikuraho ubundi agakora indirimbo agendeye kuri iyi jyana yashyizweho.
Yves Uwiduhaye ukuriye gahunda yo kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol Pulse yatangaje ko“ Uburyo buzakoreshwa mu guhitamo indirimbo nziza ari bumwe n’ubwakoreshejwe mu irushanwa Ariel Wayz yatsinze aho indirimbo zumvishwa abantu mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali bagatoranya iyo bumva nziza.”
Yagize ati:”Uzatsinda azahembwa urugendo rujya mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, agakorerayo indirimbo ye muri imwe muri studio zikomeye muri Afurika aho ibyamamare nka Davido na Wizkid bakorera indirimbo.”
Hatangajwe ko iyi modoka ya Studio izagera mu bice bitandukanye by’igihugu ko ntawe uhejwe kukuba yagerageza amahirwe.
Ikinyobwa cya Skol kigenda kigarurira imitima ya benshi dore ko mu tubari ahenshi usanga abakiriya biki kinyobwa bayigayinga bafata ku binyobwa bya Brarirwa.
Uru ruganda rugenda rusana ubwoko bushya bw’iki kinyobwa akaba arinayo mpamvu bari mukwamamaza iyi ‘Skol Pulse’ mu rwego rwo kuyimenyekanisha byuzuye.
Ubu bwoko bwiyi nzoga ya Skol yageze ku isoko ry’u Rwanda mu Ukuboza 2021, itagira kunyobwa,iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl,ikaba ifite umusemburo uri kurugero rwa 5,5%Vol Acl,icupa ryayo rikaba rigura amafaranga y’u Rwnda 600 ku giciro fatizo cyayo ukuyemo kukuba hari utubari usanga ibiciro by’inzoga biri hejuru bitewe n’ikiciro tubarizwamo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990