Bruce Melodie yahishuye ukuri ku ifungwa rye mu Burundi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka ‘Bruce Melodie’ yatangaje ibiri kumubaho aho ari mu gihugu cy’u Burundi avuga ko ibyo ari gucamo ari akarengane dore ko yagezeyo agiye kugorayo igitaramo agahita atabwa muri yombi.

Muri video igaraga ku rubuga rwa Youtube rwo mu burundi HIT TOP TV1 Bruce melodi yasobanuye ko yahawe amafaranga miliyoni ebyiri mu mwaka wa 2018 kugirango ajye muri iki gihugu gukorereyo igitaramo bikarangira agize impamvu zituma atajya gukora iki gitaramo.

Akomeza avuga ko mu masezerano yari yagiranye nabateguye iki gitaramo harimo ko umuhanzi nagira ikibazo kitamuturutseho ndetse nabateguye igitaramo bakagira impamvu zitabaturutseho ntawe uzaryozwa kutaba kwiki gitaramo kitabaye.

Melodi ubwo yasobanuraga ibi wumvaga afite agahinda aho yavuze ko bumvikanye bakabaha miliyoni 30 z’amarundi  ariko nyuma yo kuzitanga bongeye kumufunga aho bifuza miliyoni 60.

Yagize ati:”nahawe Miliyoni ebyiri zo kuza kuririmba i Burundi mu 2018 hariho n’andi mafaranga ngomba
kuzahabwa mpageze, hanyuma habaho impamvu itanturutseho ariko amasezerano yavugaga ko ikibazo icyo aricyo cyose cyaza kidatewe n’umuhanzi cyangwa n’uwateguye igitaramo cyaba, nta ruhande na rumwe rukwiye kubiryozwa.

Rero ibyo byabaye birarangira ariko banyaka amafaranga miliyoni 60, ariko tuvugana nabo tumaze
kuvugana nabo tubaha miliyoni 30 mu rwego rwo koroshya ikibazo ariko ibyo birangiye turayabaha
milioni 30 z’amarundi, barangije baratubwira ngo izo ntizihagije twongere tubahe izindi 30 niko
guhita bansubizayo.’’

Umujyanama wa Bruce ubwo bari bamze kwishyura miliyoni 30 za marundi bari bumvikanye yagaragaje akababaro kuko ikibazo kirimo kugenda.

Yagize ati: “Tubahaye Miliyoni 30 none barahinduye ngo tubahe 60, bongeye kumwaka passport, ibi ni
akababaro.” Yakomeje agira ati “Twari mu nzira tugenda baradufashe nanone.” Yayamuhaye mu
mwaka wa 2018 ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize

Abahanzi batandukanye bo mu Burundi barimo Kidumu, B FACE, Sat B, Big Fizzo n’abandi berekanye ko babajwe nitabwa muri yombi rya Bruce bavuga ko ibi bitari bikwiye ko ari igisebo ku muziki Ndundi.

Sibo gusa kuko no kumbuga nkoranyambaga abantu benshi bagiye bagaragaza ko bidakwiye ko hari gukorwa iki gikorwa ko bari kugira uko bumvikana.

Dutegereje uko ikibazo kiza kurangira nubwo bitari bikwiye, kuko bagombaga kumureka akabanza gukora igitaramo,ikindi ni umuhanzi utunze kuburyo batari kubura ibyo bafatira ubundi ikibazo bakaza kujyamo nyuma.

Gusa hakomeje kubakwa urubyiniro bigaraga ko uyu muhanzi mu gihe cyose yarekurwa ashobora gutaramira abarundi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *