Visi perezida wa Argentine yarusimbutse nyuma y’uko umugabo witwaje intwaro yagerageje kumurasa amwegereye imbunda ikanga.
Cristina Fernandez de Kirchner yariho aramutsa abamushyigikiye imbere y’urugo rweg ubwo umugabo yahingukaga mu kivunge akamutunga imbunda mu isura.
Perezida Alberto Fernandez yavuze ko iyo mbunda yari yuzuye amasasu ariko ntibashe kuyarekura ubwo uyu mugabo yakururaga imbarutso.
Cristina Fernandez arimo kuregwa mu rubanza rwa ruswa, ibi byabaye akiva mu rukiko. Ahakana ibyaha aregwa.
Itangazamakuru ryaho rivuga ko uwo murashi ari umunya-Bresil w’imyaka 35, wahise afatwa agafungwa na polisi. Bari gushaka kumenya impamvu yabimuteye.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Alberto yamaganye iki gitero kuri visi perezida avuga ko ari “kimwe mu bintu bikomeye” bibaye kuva igihugu cyabo cyasubira kuri demokarasi mu 1983.
Alberto yagize ati: “Dushobora kutumvikana, dushobora kugira ibintu bikomeye tutumvikanaho, ariko amagambo y’urwango ntakwiye kwimakazwa kuko ahembera urugomo kandi ntabwo urugomo ruturana na demokarasi.”
Yatangaje kandi ko none kuwa gatanu ari ikiruhuko mu gihugu kugira ngo abaturage “bavuge ibyo bifuza ku kurengera ubuzima, demokarasi, no kwifatanya na visi perezida”.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uriya murashi atunze imbunda visi perezida muri sentimetero nkeya imbere y’umutwe we ndetse akagerageza kurasa.
Mu yindi video nayo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu mu kivunge baboneka bagerageza gukingira uyu visi perezida.
Umuvugizi w’igipolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko imbunda bayisanze muri metero nkeya uvuye aho ibi byabereye kandi uyu mugabo yafashwe agafungwa.
Mu minsi ishize, abantu amagana bigaragambya bakoraniye imbere y’urugo rwa Christina w’imyaka 69 mu gihe urubanza rwe rwariho ruba.
Arashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari perezida w’iki gihugu hagati ya 2007 na 2015.
Mu gihe yahamwa n’ibyo aregwa, abashinjacyaha bamusabiye gufungwa imyaka 12 no gucibwa burundu muri politike.
Gusa, Christina ni perezida w’umutwe wa Sena kandi afite ubudahangarwa bw’abagize inteko ishingamategeko.
Bisobanuye ko atafungwa uretse igihano cye gishimangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga, cyangwa agatakaza umwanya we muri Sena mu matora azaba mu mpera za 2023.
Christina yaburanye izindi manza nyinshi z’ibirego bya ruswa nyuma y’uko arangije manda ye nka perezida. Umwanzuro kuri uru rubanza witezwe mu mezi ari imbere.
Visi perezida wa Argentine yarusimbutse nyuma y’uko umugabo witwaje intwaro yagerageje kumurasa amwegereye imbunda ikanga.
Src:BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990