Umwuzukuru wa Perezida Kagame mu Irerero(EDC) ryatashywe muri Village Urugwiro

Umwuzukuru wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba imfura y’umukobwa we Ange Kagame, yagaragaye yahuje urugwiro n’abana bato  bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (EZA-Urugwiro ECD Center) rwatashywe muri Perezidansi (Village Urugwiro) ku wa Kane. 

Ni umuhango wayobowe na Madamu Jeannette Kagame ukaba witabiriwe n’abandi bayobozi bagaragaje uburyo urwo rugo mbonezamikurire y’abana bato (Eza-Urugwiro ECD Centre) rukomeje kugira uruhare mu mikurire y’abana b’ababyeyi bakora muri Perezidansi. 

Muri iri rerero ryo ku kazi ryatangiye mu 2021, abana bahabwa uburere n’ubumenyi n’abarezi babigize umwuga mu gihe ababyeyi babo buzuza inshingano bashinzwe batekanye.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iryo rerero rigezweho rifasha abana b’abakozi ba Perezidansi gukura mu mpagarike no mu bwenge.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri rerero wajyanye no gutanga seritifika ku bana 17 basoje icyicyiro cya mbere bakaba binjiye mu ishuri ry’inshuke, bakaba barimo n’umukobwa wa Ange Kagame.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *