Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’ibyamamare, bongeye guhurira mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita Izina abana 20 b’Ingagi, bavutse mu mezi 12 ashize.
Ni umuhango wongeye kuba imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu baherukaga muri aka gace mu 2019.
Ni umuhango wari ukumbuwe na benshi watangiye mu 2005, umaze gutuma Ingagi 354 zihabwa amazina.
Imibare ya RDB igaragaza ko abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga ibamo ingagi bakomeje kuzamuka, ari nako itanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo mu Rwanda.
Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana. Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9.
Mu bita amazina muri uyu mwaka barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George uritabira yifashishije ikoranabuhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise ndetse n’ibyamamare nka Didier Drogba n’abandi.
Louise Mushikiwabo nawe yaje kwita izina
Abanyamakuru ba RBA bari babukereye.
Miss Jolie,Miss Muheto,Miss Iradukunda,Miss Naomi bari babukereye
Miss Mutesi Jolie na Miss Naomi nabo ntibahatanzwe
Inyubako zibishushanyo by’Ingagi ziteye ubwuzu.
Itorero Mashirika rifatanyije n’umuraperi Ish Kevin basusurukije abantu mu butumwa bugaruka ku byiza by’ingagi ndetse n’impamvu abantu bagomba kuzibungabunga.
Umuhanzi Rafiki nawe yarahari
Umuhanzi Senderi ubwo yasusurutsaga abitabiriye yifashishije indirimbo ze zakunzwe
Rugwizangoga yagaragaje ko ubukerarugendo bufatiye runini iterambere ry’u Rwanda
Umunyamakuru Lacky usanzwe uzobereye mu gukora umwuga w’umusangiza magambo(MC) niwe wayoboye ibi birori.
Itsinda Sauti Sol ubwo basesekaraga ahabereye umuhango wo kwita izina.
Didier Drogba wagacishijeho muri ruhago nawe yari ahabaye
Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima umwe mu bise abana izina
Perezida w’inama y’Ubutegetsi ya RDB, Itzhak Fisher ni umwe mu bita amazina uyu munsi
Sauti Sol basuhuza abantu
Abaturage bari babukereye mu kwifatanya n’abashyitsi muri uyu muhango.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990