Umunyamakuru Clarisse Uwimana yasabwe aranakobwa,aha nyirabukwe umwambaro wa Rayon Sports (AMAFOTO)

Uwimana Clarisse wa umunyamakuru w’imikino B&B FM yasabwe ndetse anakobwa na Festus Bertrand aho yahaye nyirabwukwe umwambaro wa Rayon Sports.

Uyu muhango wabereye ku i Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven) tariki 03 Nzeri 2022.

Ni umuhango witabiriwe nabatari bake inshuti abavandimwe bateranye baje kwihera ijisho aho umuryango wa Clarisse wemeye gutanga umukobwa wabo.

Umuhanzi Intore Masamba yari yitabiriye uyu muhango akaba ari nawe wamusohoye mu nzu,siwe gusa kuko umuhanzi Butera Knowless usanzwe ari inshuti ye yari yamwambariye ndetse Evelyne Umurerwa usanzwe ari umunyamakuru kuri Television Rwanda ni we wari Maraine we.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa bakaba bagiye gusezerana imbere y’amategeko muri Kiliziya ya Sainte Famille nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakiriwe muri Heaven Garden Rebero.

Tariki ya 17 Kanama 2022 Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand baseranye nyuma yuko bari bamaze imyaka igera kuri 2 bari mu munyenga w’urukundo.

Clarisse Uwimana yahaye nyirabukwe impano y’umupira wa Rayon Sports

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *