Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare yaburiwe irengero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mugisha Samuel ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo ikipe ye yari yagiye mu marushanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje kuburirwa irengero,aho bivugwa ko yatorotse.

Mu butumwa ikipe yuyu mukinnyi yashyize hanze yavuze ko Mugisaha yagiye muri Leta zunze ubumwae z’Amerika tariki 13 Kanama 2022 aho yagombaga kujya muri Hotel yari yateguriwe ariko ntiyajyayo.

Tariki 4 Nzeri 2022 nibwo habaye irushanwa yagombaga kwitabira ariko baramutegereje amaso ahera mu kirere,nibwo bafashe icyemezo cyo ku menyesha Leta y’Amerika ko uyu musore yabuze.

Uyu musore ntiyagiye imbokoboko gusa kuko yabuze afite ibikoresho by’ikipe yakiniraga ‘Pro Touch’ bifite agaciro k’ibihumbi 20 bya’amadorari.

Mu mwaka wa 2018 Mugisha Samuel  yegukanye Tour du Rwanda,nibwo nyuma yatangiye kubona amakipe akomeye harimo na Pro Touch Racing Team yerekejemo mu mwaka wa 2022.

Si we gusa uvuzweho gutoroka kuko Ndayisenga Valens, Hadi Janvier na Uwizeye Bonaventure,nabo bataorokeye muri Amerika kugeza na nubu ntibagarutse.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *