Liz Truss yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Liz Truss wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, yatangaje ko yishimiye kuba yatorewe kuyobora ishyaka ry’aba Conservative.

Yagize ati: “Nishimiye kuba natorewe kuba Umuyobozi w’Ishyaka rya Conservative. Mwakoze kungirira icyizere cyo kuyobora no gukorera Igihugu cyacu cy’igihangange.”

Yakomeje avuga ko azafata ingamba zigera kuri buri wese muri ibi bihe bitoroshye, zirimo kuzamura ubukungu, ndetse no kugaragaza ubushobozi bw’u Bwongereza mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi ntsinzi ya Liz Truss ije nyuma y’ibyumweru byinshi ahatanye ku mwanya w’iri shyaka na Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Imari.

Biteganyijwe ko Umwamikazi Elizabeth II yakirira Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza i Balmoral, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.

Umwamikazi arakira Boris Johnson amushyikirize ubwegure bwe, hanyuma yakire Liz Truss nk’Umuyobozi mushya w’ishyaka ry’aba-Conservative ari na we uzaba Minisitiri w’Intebe mushya.

Liz Truss usimbuye Boris Johnson, abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15. Mu byo agomba guhita akora harimo gushyiraho Guverinoma.

Liz Truss: frontrunner for UK leader says 'the jury's out' when asked if  France is a 'friend or foe' - CNN

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *