Ikipe ya Chelsea FC ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri champiyona y’ubwongeraza yirukanye umutoza Thomas Tuchel , nyuma yo gutsindwa 1-0 na Dinamo Zagreb mu mikino ya Champions League.
Tuchel si umukino wa Champions League yaratsinzwe gusa kuko no muri Champion(Premier League) naho yaramaze gutsindwa imikino 2 harimo uwa Leeds na Southampton.
Ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Chelsea bagize bati” Mu izina rya buri wese ufite inshingano muri iyi kipe ya Chelsea FC, turatangaza ko dushimira Thomas n’abo bakorana bose ku bw’imbaraga zabo bakoresheje mu gihe bamaranye n’iyi kipe.”
bwakomeje bugira buti “Birakwiye ko Thomas tuzakomeza kumuha icyubahiro nk’uwagize uruhare mu mateka ya Chelsea kuko yatwaye igikombe cya Champions League, Igikombe cya Super Cup ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe mu gihe twari kumwe.”
Mu gihe kitarambiranye ubuyobozi bwiyi kipe bwatangaje ko buzamenyesha umutoza mumushya.
Thomas Tuchel yaje mu ikipe ya Chelsea simbuye Frank Lampard muri Mutarama 2021 ahita atwara igikombe cya Champions League nyuma y’amezi ane gusa ageze muri iyi kipe
Nyuma yibibazo by’intambara ya Ukraine n’Uburusiya ubwongereza bwafashe umwanzuro wo kwambura umuherwe Roman Abramovich ikipe ya Chelsea ihita igurwa n’umuhewe w’unyamerika Todd Boehly atanze miliyari 4,25£.
Nyuma yaje gusa naho igiye mu bibazo byo gusubira inyuma aho abakinnyi yari yubakiyeho bamwe usanga badafite amasezerano ahamye ibi bigasa naho bituma ikipe ya Chelsea isubira inyuma,ikindi nuko umutoza Tuchel nawe yagize ibibazo byo gutandukana n’umugorewe bigasa naho bibaye ibibazo by’uruhurirane bituma ikipe isa naho isubiye inyuma mu myitwarire.
Thomas Tuchel asize ikipe ya Chelsea ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona, nyuma yo kwirukanwa agomba guhabwa miliyoni 20 z’amayero z’imperekeza ku masezerano ye yaburaga umwaka umwe ngo arangire.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990