Rutsiro: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu mudugudu wa Cyondo akagari ka Kaguriro mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi yapfuye,mu ijoro rishyira kuri uyu wa 07 Nzeri 2022.

Ubwo abana batundaga ifumbire mu ma samoya hafi yaho uyu musore yasanzwe nibwo babonye uyu musore anagana mu mugozi  bahita batabaza.

Amakuru dukesha igihe nuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yavuze ko  uyu musore nta makimbirane azwi yari afitanye n’umuntu uwo ari we wese.

Yagize ati “Ni umwana ababyeyi be bavuga ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe. Yabyutse saa sita z’ijoro, abana bamubona mu gitondo mu giti yapfuye, birakekwa ko yiyahuye”.

Urwego rw’igihugu ryshinzwe ubugenza cyaha(RIB) rwahise rutangaira iperereza mu rwego rwo kumenya icyatumye uyu musore yiyahura.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *