Benshi bajya bibaza uko batakaza ibiro,dore ko abatari bake usanga babangamiwe n’ibiro byabo bigenda bizamuka buri munsi,’Japanese Morning Banana Diet’ ni uburyo bwiza bwabigufashamo kuburyo ushobora gutakaza ibiro 5 mu cyumweru kimwe gusa.
Ku isi ndetse no mu Rwanda usanga ikibazo cy’umubyibuho giteye inkeke cyane ko hari n’indwara zitari nkeya zituruka ku mubyibuho ukabije aho bamwe bifashisha gufata Regime zitandukanye ndetse bakanakora sport ariko rimwe narimwe harubwo usanga ibiro bifuza kugabanya bitavaho biri.
Uburyo ‘Japanese Morning Banana Diet’ bwavumbuwe n’abayapani aho bufasha ubukoresha kuba yatakaza ibiro 5 mu cyumweru kimwe gusa.
UKO UBU BURYO BUKORESHWA.
Iyi ni regime igizwe n’umuneke 1 cyangwa 2 ndetse n’ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi ukabifata mu gitondo akaba aribyo byo kurya byawe bya mugitondo (breakfast) ufata gusa mu gihe cy’icyumweru kimwe utakaza byibura ibiro 5 (5 Kg).Ibi ntibikubuza kurya ku manywa ndetse na nimugoroba,gusa ukirinda gukoresha cyane ibiryo bikungahaye ku binyamavuta.
ESE NI UKUBERA IKI BAYITA ‘Japanese Morning Banana Diet’
Japanese Morning Banana Diet cyangwa Asa-Banana Diet (Asa mu kiyapani bivuga Morning cyangwa se mu gitondo), byavumbuwe n’umuryango w’abayapani ariwo: Sumiko Watanabe wize iby’imiti akaba n’inzobere mu buvuzi bwo kwirinda(Pharmacist and preventive medicine Expert ) n’umugabo we Hamachi wari warize ubuvuzi gakondo bw’abashinwa akaba yari n’umujyanama mu kigo cyo mu buyapani cyitwa Japan Body Care Academy Ttraditional Chinese medicine and counseling at the Japan Body Care Academy).
Dore ibindi byiza by’iyi regime
– Gufata ibi byo kurya bya mugitondo bituma umubiri ukora neza,ndetse bikanarinda kurya cyane.
-Imineke ituma umubiri ugira imbaraga ndetse inakungahaye cyane ku myunyungugu ya Potassium
n’ibyo bita Fibers bifasha igogora
-Ariya mazi y’akazuyazi afasha ibikorerwa mu mubiri gukorwa neza
-Imineke ituma uturemangingo tw’umubiri tutangirika
– Ni uburyo bwiza kandi buhendutse bwo gutakaza ibiro.
-Imineke ibamo Vitamin C ifasha umubiri mu bwirinzi bw’indwara zitandukanye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990