Umuririmbyi w’umunya-Tanzania, Nasibu Abdul Juma (Diamond Platnumz), ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe muri EAC, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda n’abandi gusoza umwaka wa 2022.
Diamond ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 3 Ukuboza 2022,amakuru ahari akaba aruko hazishyurwa miliyoni zisaga 125 Frw kugira ngo Diamond Platnumz agere i Kigali.
Diamond agiye kuza mu gitaramo nyuma y’ikindi aheruka gukorera mu mwaka wa 2019 ubwo yagikoreraga muri Parking ya Stade Amahoro i Remera ariko akahava ubona ko abantu bakinyotewe.
Uyu muhanzi umaze kwigwizaho ubutunzi aho mu minsi yashije yatangaje ko yaguze indege ye bwite (Prive jet) yagiye akora indirimbo zakunzwe nabatari bake hirya no hino ku mugabane w’Afurika ndetse no kwisi muri rusange,akaba yarakoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda The Ben indirimo bise ‘Why’ nayo yakunzwe n’abatari bake.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo ‘Tandale’, ‘Mbagala’, ‘The One’, ‘Number One’, ‘Yope Remix’ na Innoss’B, ‘Waah’ na Koffi Olomide, ‘Ntampata Wapi’ n’izindi nyinshi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990