Perezida Paul Kagame yasabye ko Ibendera ry’u Rwanda ryururutswa nyuma yitanga ry’Umwamikazi Elizabeth II.

Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati uhereye tariki ya 9 Nzeri 2022 kugeza igihe azatabarizwa.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko, amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza. Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzasubizwa i Londres ku wa Gatanu.

Itangazo ry’uko yatanze, ryatambukijwe kuri BBC nk’igitangazamakuru cy’igihugu. Amabara ya BBC yahise ahindurwa ako kanya, aba umukara n’umweru bitandukanye n’uko ubusanzwe aba ari umutuku n’umukara.

Nyuma y’itangazo ryasubiwemo inshuro ebyiri, hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza igihugu yitwa God Save the Queen, mu gusabira Umwamikazi Elizabeth watanze.

No photo description available.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *