Putin akomeje kongera abasirikare muri Kharkiv

U Burusiya burimo kongera imitwe ya gisirikare ku yari isanzwe i Kharkiv mu gihe irimo guhangana n’ingabo za Ukraine zimaze gusa nkaho zisubiza imijyi ibiri ikomeye yo muri ako karere.

Ingabo za Ukraine zageze mu nkengero z’uburengerazuba bwa Kupiansk kandi zateye mu majyepfo zerekeza Izium nyuma yo kwigarurira ibilometero birenga 50 mu hari harafashwe n’u Burusiya kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Hari amashusho yafashwe n’umunyamakuru w’igisirikare cy’u Burusiya, Yevgeniy Poddubny, yerekana kajugujugu z’u Burusiya zageze muri kariya karere nibura imwe ipakurura imodoka yitwaje ibirwanisho.

Poddubny yatangaje ko icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burusiya cyakoreshaga kajugujugu za Mi-26 mu kongera imitwe y’abasirikare i Kharkiv harimo imodoka zitwaje ibirwanisho, izo gutwara ibirwanisho n’abasirikare zibajyana i Kupiansk na Izium.

Poddubny yagize ati: “Kajugujugu ziramanuka aho zigwa hose ku murongo w’itumanaho… Izi nkunga zizafasha guhagarika umuvuduko w’abasirikare ba Ukraine.”

Hagati aho, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ku wa Gatanu ingabo ze “zabohoye kandi zigarurira imidugudu irenga 30 yo mu karere ka Kharkiv.

Mu ijambo rye rya buri munsi, Zelensky yagize ati: “Ingamba zo kugenzura no kurinda umutekano w’akarere mu midugudu imwe n’imwe y’akarere zirakomeje, buhoro buhoro tugenzura imidugudu mishya dusubiza ibendera rya Ukraine aho ari ho hose  no kurinda abaturage bacu aho bari hose.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *