Mu gihugu cya Uganda abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka ubwo umumotari yinjiraga mu modoka ziherekeje Perezezida Museveni kuri uyu wa Mbere mu Majyaruguru yiki gihugu.
Ssentema ni agace iyi mpanuka yebereyemo ubwo umumotari wari utwaye abagenzi babiri yinjiraga mu modoka z’abaherekeje Perezida ubwo zatambukaga muri ako gace.
Umuturage wabonye iyi mpanuka yabwiye ‘The Nile Post’ ko mu gihe ibindi binyabiziga byari byahagaze, umumotari we yagerageje gutambuka imbere y’imwe mu modoka yari yahagaze ngo itange inzira ku zari ziherekeje Museveni.
Umumotari n’abagenzi babiri yari atwaye bakomeretse ku buryo bahise bajyanwa mu bitaro bya Mulago na Mengo kugira ngo ubuzima bwabo bukurikiranwe.
Maj Dennis Omara umuvugizi w’Umutwe w’Ingabo wihariye, yemeje iby’iyi mpanuka. Ati “Ubuzima bwabo buri kwitabwaho kandi tuzakurikirana ko bahabwa ubuvuzi bukenewe bakazava mu bitaro bameze neza.”
Maj Dennis yihanangirije abamotari batubahiriza amategeko y’umuhanda. Ati “Ubutumwa bwacu ku batwara moto n’abashoferi ni uko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda uko umuntu yaba yihuta kose. Bagomba kureka ibinyabiziga bya perezida zikabanza zigatambuka.”
Amategeko y’umuhanda muri Uganda ateganya ko imodoka ziherekeza Perezida zifite uburenganzira bwo gutambuka mbere.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990