Umugore arashinja umugabo we kumwiba impyiko akayigurisha

Ranjita Kundu, umugore utuye ahitwa i Kodameta, muri Leta ya Odisha mu Buhinde, ashinja umugabo we kuba yaramwibye imbyiko akayigurisha mu myaka ine ishize, akoresheje inyandiko mpimbano.

Ibyo uwo mugore ngo yabimenye mu minsi ishize, ubwo yari agiye kwa muganga ababara mu nda, nyuma umuganga wamuvuye ngo ni we wamubwiye ko afite imbyiko imwe yonyine.

Uwo mugore avuga ko mu 2018, umugabo we yitwaje ko amujyanye kwa muganga ngo bamubage utubuye tujya mu mpyiko, ariko yagambanye n’abaganga bakayimukuramo kugira ngo ayigurishe.

Yagize ati “Mu 2018, umugabo wanjye yanjyanye mu bitaro byigenga by’ahitwa i Bhubaneswar, kuko nari narwaye utubuye mu mpyiko, aho rero ni ho impyiko yanjye imwe yagurishirijwe njywe ntabizi, kuko nari natewe ikinya, sinamenye ibyabaye, umugabo wanjye arayigurisha”.

Ranjita avuag ko umugabo we witwa Prasant Kundu, akomoka muri Bangladeshi akaba yaraje mu Buhinde nk’umwimukira udafite ibyangombwa. Ubu ngo bari bamaranye imyaka 12 babana ndetse babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa, ariko mu mezi umunani ashize, ngo uwo mugabo yakundanye n’undi mugore barabana, naho Ranjita asubira kubana n’ababyeyi be.

Mu gihe icyo kibazo cyo kuvanwamo impyiko cyabaga, Ranjita n’umugabo we ngo bari bakunze gutongana bapfa ikibazo cy’inkwano, ubwo rero ngo uwo mugabo yiyemeza kugurisha impyiko ya Ranjita atabizi, kugira ngo abone amafaranga yasabwaga nk’inkwano.

Ranjita Kundu aherutse kugeza ikirego mu rukiko arega umugabo we ndetse na muramukazi we, abashinja gucura umugambi wo kwiba no kugurisha impyiko ye atabyemeye, bakoresheje inyandiko mpimbano.

Ikirego kimaze gutangwa, Polisi ngo yafashe Prasant itangira kumukoraho iperereza, ndetse n’uwo muramukazi wa Ranjita ngo arakorwaho iperereza, nyuma hakazafatwa imyanzuro ijyanye n’ibizava mu iperereza nk’uko byatangajwe n’Umubozi wa Polisi washinzwe gukurikirana iby’icyo kibazo.

Src:Kigalitoday

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *