Ruto ku munsi wambere atagiye akazi yahinduye amwe mu mategeko ya Kenyatta

Ku munsi we wa mbere mu biro, Perezida wa Kenya William Ruto yaraye atanze amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba z’uwo yasimbuye, Uhuru Kenyatta.

Ruto yashyizeho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Commission) mu myaka itatu ishize.

Kenyatta yari yarabirengagije avuga ko bariho “icyasha”.Abo bacamanza batandatu bararahira kuri uyu wa gatatu.

Uyu Perezida mushya yanatangaje ko akuyeho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibitoro n’iby’ibiribwa.

Yavuze ko iyo nyunganizi ihenda (cyangwa izimba mu Kirundi) leta kandi ko nta musaruro ufatika itanga.

Ruto yanategetse ko guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa ngo byinjire mu gihugu, bisubizwa ku cyambu cya Mombasa.

Ibyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.

Ayo mategeko ari mu byo Ruto yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *