1.Kunywa itabi
Kunywa itabi byangiza umutima n’imiyoboro y’amaraso. Ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa itabi mugihe runaka biganisha ku kwiyongera kwamavuta (bita plaque cyangwa atheroma) imbere muri imwe cyangwa nyinshi mu mitsi. Uku kugabanuka kwimitsi kugabanya umuvuduko wamaraso kumutima kandi byongera ibyago byo kurwara umutima.
2.Kwicara umwanya muremure
Gukunda guhora wicaye igihe kirekire byongera ibyago byo kurwara diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso aribyo bintu bibiri byingenzi bishobora gutera indwara zifata imitsi.
3.Kunywa inzoga
Ubushakashatsi bwerekanye ko gufata inzoga igihe kirekire bishobora gutuma umutima wongera umuvuduko ukabije wamaraso, imitsi ijyana amaraso mu mutima ntiyobore amaraso neza ndetse numutima ugatera bidasanzwe.
4.Ibiryo birimo ibinure na cholesterol
Ubushakashatsi bwerekanye ko indyo yuzuye ibinyaavuta na cholesterol bishobora kongera ibyago byo kurwara umutima ndetse n’indwara z’umutima n’imitsi, nka aterosklerose.
5.Guhangayika no guhorana stress
Guhangayika bitera urugero rwa cortisol kwiyongera umuvuduko wamaraso hamwe n’ukudatera neza k’umutima. Bituma Imitsi igabanya umuvuduko ukwiye w’amaraso ndetse bikaba bya natera indwara z’umutima.
Umuntu wese agomba kwirinda ibintu byavuzwe haruguru kugirango yirinde indwara z’umutima.
src:ng.opera.news