Cristiano Ronaldo yitwaye neza ku mukino wa Europa League

Mu mukino waraye ubaye wa Europa League wahuzaga ikipe ya Manchester United na FC Sheriff Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cye cya mbere muri uyu mwaka.

Muri uyu mukino Manchester United yatsinze FC Sheriff yo muri Moldova iwayo ibitego 2-0, Cristiano abona inshundura bwa mbere muri uyu mwaka. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Jadon Sancho.

Umukino wari wabanje Manchester United yari yatsinzwe na Real Sociedad,ibi byatumye ikina itikinishije kuko itashakaga gutakaza umukino wa kabiri.

Ikipe ya Manchester United yinjiye mu mukino isatira bikomeye ,ku munota wa 16 Jadon Sancho nibwo yatsinze igitego ku mupira yarahawe na Christian Eriksen,gusa Sheriff nayo yanyuzagamo igasatira ariko amashoti iteye mu izamu amenshi yigiraga hanze

Nyuma y’iminota ibiri gusa Diego Dalot yategewe mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti ubundi Cristiano ayitsinda neza.

Nubwo amakipe yombi yagumye gusatirana umukino warangiye ibitego ari 2 bya Manchester United kubusa bwa FC Sheriff.

Muri iri tsinda undi mukino wabaye  warangiye Real Sociedad itsinze Omonia Nicosia ibitego 2-1.

Mu itsinda rya gatatu, AS Roma y’umutoza Jose Mourinho yatsinze HJK Helsinki ibitego 3-0,Real Betis itsinda Ludogorets Razgrad ibitego 3-2.Mu yindi mikino ikomeye yabaye, Lazio de Roma yanyagiwe na FC Midtjylland ibitego 5-1, Nantes itsindwa na Qarabag ibitego 3-0.

Monaco yatunguwe na Ferencvaros iyitsindira mu rugo igitego kimwe ku busa. Umukino wagombaga guhuza Arsenal na PSV Eindhoven warasubitswe kubera umuhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II watanze.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *