Umugabo yasezeranya n’abagore Batatu umunsi Umwe(Amafoto)

Mu gihugu cya CONGO itorero Eglise Primitive du seigneur ryemerera abayoboke baryo gushaka umugore urenze umwe.

Si ibanga kuko umugabo witwa  Frere BYAMUNGU  KANJIRA  Prosper usengera mu itorero rya Eglise Primitive du seigneur  ribarizwa mu mujyi wa Goma yakoze ubukwe n’abagore batatu ,kandi avuga ko usibye no kuba idini asengeramo ribyemera na Bibiriya ubwoyo nayo itabibuza.

Nitwa Frere BYAMUNGU  KANJIRA  PROSPER hano turi ni kurusengero rwa Primitive nkaba ngiye kurongora abagore 3 icyarimwe, icyatumye bemera kuba abagore banjye bose si imbaraga zidasanzwe,n’ukwizera ijombo ry’imana rivuga ko umugore agomba kugira umugabo umwe gusa ariko umugabo ntabwo ari itegeko ko agomba kugira umugore umwe,ashobora kugira nabarenze umwe.

Prosper yifashije umurongo wa Bibiriya yagize ati:”mu gihe EVA yakoraga icyaha, mu murongo wa bibiriya Intangiriro 3,14-16 hagira hati, «kuva none umugabo azagutegeka », yongeye anifashisha undi murongo wo mu gitabo cyo Kuva 21,10 havuga ko umugabo niyifuza gushaka undi mugore aba agomba kubahiriza ibintu 3.

Agomba kumenyera umugore we wambre imyamboro,ibyo kurya no kumuha uburenganzira bwe bwo kuryamana nawe,niko bibibiriya ivuga.

Yongeyeho kandi ko atari ngombwa ko bose ubakunda kimwe kuko avuga ko Imana itadukunda kimwe,akomeza avuga ko itegeko Imana yatanze atari ukubakunda kimwe ahubwo icyo uba ugomba gukora ari ukubamenyera icyo bakeneye cyose.

Byamungu yakomeje avuga ko kuba umuntu yahitamo kwibera ingaragu atari icyaha,gushaka umugore umwe nabyo si icyaha ndetse no gushaka abagore benshi si icyaha,gusa washaka abagore benshi bitewe n’ubushobozi bwawe.

Abagore 3 ba Byamungu umwe yitwa Shekina,undi yitwa Jani,uwa gatatu akaba yitwa Ushindi.

Aba bagore bose kandi bafite izina bwite BYAMUNGU izina ry’umugabo ugiye kubarongora.

Umugore witwa Jani yagize ati:”Njyewe nitwa Jani,ngiye kurongorwa na Byamungu njyewe mbona aho kugirango umukobwa agumirwe yashakwa n’umugabo ufite undi mugore kuko Bibiriya nayo irabyemera.˝

Undi nawe yagize ati:”amazina yanjye ni shekina Byamungu, njyewe umugore we wambere yarankunze ambaza niba namukundira umugabo nanjye ndamwemerera umugabo nawe arankunda none tugiye gukora ubukwe turi 3.˝

Undi nawe ati:”Amazina yanjye ni Ushindi Byamungu, umugabo we akiza kuntereta yambwiye ko yankunze kandi ko ashaka kungira umugore wa gatatu byarashimishije cyane kuko kubona ugukunda ni ubuntu bw’Imana.˝

Byamungu yakomeje avuga ko abantu bashyigikiye ibyo yakoze ari benshi cyane kuruta abatabishyigikiye,hari nabandi benshi babwiye ko bagiye kuza ku rusengero ngo tujye dusengana bavuko ko uru arirwo rusengero rw’ukuri.

Bibiriya ntwabo ibuza abagobo gushaka abagore benshi,nubwo wasoma uhereye mu Itangiro kurinda ukageza mu Byahishuwe ntahantu nahamwe wabona bavuga ko umugabo gushaka abagore benshi ari bibi.

Pasiteri Pofeseri Docteri Bufore Marcel usanzwe ari umushumba w’itorero Primitiev Goma akaba ari n‘umwarimu muri kaminuz,a niwe  wasezeranyije Byamungu n’abagore be 3, igitangaje nuko uyu mu Pasiteri nawe yakoze nkibi kuko nawe afite abagore bairi ndetse ngo aracyashaka nabandi.

Uyu mu Pasieri yakomoje kukuba bamwe mu bagabo bakomye mu mateka ya Bibiriya barashatse umugore urenze umwe kandi bakaba baragiye mu ijuru.

Yavuzemo Abarahamu ko yashatse abagore barenzwe umwe kandi ko ari mwijuru,yanavuze kandi Yakobo ko nawe aruko.

Siwe gusa kuko nabandi basengera muri uru rusengero usanga bafite imyumvire yo kuba umugabo yashaka abagore benshi ntakibazo kirimo.

Umukobwa usengera muri uru rusengero nawe yahamije ko mugihe azashaka, umugabowe igihe yakenera gushaka undi mugore ntakabuza azamwemerera.

Yagize ati:”nitwa Nawumi Emma ndacyari umukobwa sindashaka umugabo ariko ndi murukundo mfite fiancé duteganya kubana, umukunzi wanjye asanzwe afite undi mugore ubwo bivuze ko njyewe ndi umugore wa kabiri,tuzakora ubukwe vuba,umugabo wanjye nashaka kurongora undi mugore nzamushyigikira cyane ndetse anabishatse yazazana abandi bagore ashaka tugakora ubukwe niyo twabukora turi batatu.

Undi mugabo yagize ati:”amazi yanjye ni YOHANANI NTIBARIKURE NDABAHARIYE Vianny ndi umuvugabutumwa ku rusengero mfite abagore 4 twe twamamaza amashiya uwo bamwe bahimbye yezu kirisitu.

Gushaka abagore benshi byemewe na bibiriya,mu Itangiriro Imana yaremye byose nyuma irema Adam ku murongo wa mbere Intangiro  Imana iravuga ngo mu byare mwuzure isi, Imana ibi yabivuze itarerema umugore, gusa yaje kuremwa muburyo mwese muzi imwita Eva,Adam amubonye arishima cyane amwita mama wibihumeka byose.

Eva arimo gutembere muri Edeni yasanze shatani yamuteze inzoka y’ingabo yisanga yamugushije irangije iramubaza ngo “ese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti  zo muri ubu busitani?aho rero Eva niho yaguye mu mutego yemera kubumbura umunwa yemera gusubizanya n’inzoka, ntabwo yarazi icyo inzoka ishaka ariko inzoka yo yari izi icyo ishaka.

Eva yatangiye kubwira inzoko ko bemerewe imbuto zose keretse kurya ku mbuto z’igiti kimwe gusa.Inzoka yahise ibwira Eva ko Imana yabashutse kuko yari izi ko nimuramuka muriyeho muzamera nk’Imana kandi ko  mutazapfa, namwe muzatangira kurema mugire ububasha bungana nubw’Imana.

Aha rero bajya bigisha ko inzoko yahaye Eva ku mbuto ngo barasangira ariko ntabwo ariko kuri,ahubwo inzoka yaryamanye na Eva, nawe nsobanurira nigute umuntu yarya imbuto akisanga yambaye ubusa? Muri siyansi ntabwo byashoboka ko abantu basangira urubuto bakisanga bambaye ubusa.

Ntabwo Eva yari yakaryamanye na Adam mbere hose aho rero niho ibihano byatangiriye inzoka ihanishwa gukurura inda hasi no kurya ivumbi Eva nawe ahabwa igihano cyo kwamburwa ubutware yari afite buhabwa umugabo, aho niho Imana yashyiriyeho gushaka abagore benshi kugeza no kunyamanswa, igikorwa cyo kwaguka gihera aho uhereye ku nyamanswa ndetse n’ibiguruka mu kirere.

Imana yabwiye Eva ko azategekwa n’umugore kuva ubwo kugeza uyu munsi.

Byamungu ykomeje agira ati:”muri abanyamakuru muarabizi cyane ko abagore ari benshi kurusha abagabo rero nibakomeza kwicara gusa ngo bategereje abagabo gusa ntabo bazabona nibaze mu rusengero bazabona abagabo kandi nubyanga ibyanditswe bizagusohoreraho aho abagore 7 bazaba bifuza kwitirirwa umugabo umwe,ngo bazaba bavuga ngo tuzimenya kuri byose, tuzajya twigaburira,tuziyambika, ariko ikingezi twitwe ko turi abagore bawe icyo ni ikintu cyanditswe kandi kizasohora.”

Nyuma yo gusezerana uyu muryango ubayeho neza kuko uyu mugabo avugo abayeho neza we n’abagore bose 3 ndetse n’abana be bose,buri mugore avuga ko abanye neza nabagenzi be aho bavuga ko buri mugore afite icyumba cye ,gusa abana bo bafite icyumba bahuriye ho kandi buriwe se afata abana bundi mugore nkabe kuko bose bakomoka k’umugabo umwe.

Umugore umwe muri aba avuga ko gushaka umugabo ufite abandi bagore harimo inyungu,aha yasobanuye ko nko mugihe arwaye atarushya umuryango we ngo umwoherereze uwo ku murwaza kuko baba babana ari famiye nini kandi bose baba bitanaho ,ikindi nuko iyo umugabo ari kwita kubandi bagore nko mu buriri, bimuha umwanya wo kuruhuka nawe igihe agezweho akaba aruhutse ntakibazo.

Ikindi uyu mugore yavuze nuko bifasha umugabo kutajarajara mu bagore bo hanze kuko aba afite abagore bamuhagije.

Umujyi wa GOMA uherereyemo itorero Eglise Primitive du seigneur

BYAMUNGU aba akikijwe n’umwami

Ubona ko ari umuryango ushimishije

Basangirirahamwe nk’umuryango

Usanga bose bari kwita kubana ntawitaye kuwe

Src:AFRIMAX TV

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *